Sunday, September 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 19 ibanje kunyagira Rutsiro FC

radiotv10by radiotv10
26/06/2021
in SIPORO
0
APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona cya 19 ibanje kunyagira Rutsiro FC
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona ibanje kunyagira Rutsiro FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa kamarampaka (Playoffs 2021-2022), umukino wakiniwe kuri sitade Huye n’ubundi aho APR FC yaherukaga kwakirira igikombe cya shampiyona 2019-2020.

APR FC yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona , igikombe yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe (full unbeaten run), agahigo yakoze ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko yanabikoze mu mwaka w’imikino 2019-2020, shampiyona yahagaritswe na COVID-19 igeze ku munsi wa 23.

APR FC yatsindaga ikipe bari bahanganye ibitego 6-0 nk’uko baherukaga kubikora banyagira FC Marines ibitego 6-0 n’ubundi kuri sitade Huye. Ibitego 12 mu mikino ibiri ikurikirana.

Ibitego bitandatu bya APR FC byabontse muri uyu mukino, byatsinzwe na Yannick Bizimana watsinze ibitego bibiri ku munota wa 26′ na 39′ Mugunga Yves ku munota wa 50′ Maombi Jean Pierre witsinze igitego ku munota wa 58′ Ndayishimiye Dieudonne ku munota wa  63′ ndetse na Byiringiro Lague 88′.

Image

APR FC yatwaye igikombe cya 19 cya shampiyona nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 6-0

Ikipe y’ingabo z’igihugu isoje shampiyona y’uyu mwaka 2020-2021 ifite amanota 19 aho inganya n’ikipe ya AS Kigali ariko APR FC ikaba izigamye ibitego 20 mu gihe ikipe ya AS Kigali yo isoje izigamye ibitego 12.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga muri uyu mukino bari biteguye gukomeza gukora amateka ni; Manzi Thierry (C), Ishimwe Pierre (GK), Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Buregeya Prince Caldo, Ruboneka Bosco, Niyonzoma Olivier, Nsanzimfura Keddy, Manishimwe Djabel, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick na Bizimana Yannick.

APR FC yasoje ku mwanya wa mbere n’amanota 19 n’ibitego 20 izigamye mu gihe AS Kigali babanya amanota ariko ikaba izigamye ibitego 12 kuko yatsinze Police FC ibitego bibiri bya Shaban Hussein Tchabalala na Nkizingabo Fiston.

Image

Mutsinzi Ange, Nizeyimana Djuma, Tuyisenge Jacques, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince bishimira igikombe

Espoir FC yasoje ku mwanya wa gatatu n’amanota 10 ikurikirwa na Police FC ifite amanota umunani (8), Marines ni iya gatanu n’amanota arindwi (7).

Rutsiro FC yasoje ku mwanya wa gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Rayon Sports ari iya karindwi n’amanota atanu (5), Bugesera FC ni iya munani n’amanota ane (4).

Image

APR FC yahabwaga igikombe cya kabiri cya shampiyona yatwaye yikurikiranya idatsindwa

Image

Manzi Thierry kapiteni wa APR FC yujuje igikombe cya kabiri cya shampiyona mu myaka ibiri amaze muri APR FC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + eight =

Previous Post

FERWAFA yemeje ko Habimana Sosthène ari umutoza mukuru w’Amavubi U23 azakina CECAFA anahamagara abakinnyi

Next Post

BURERA: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

Related Posts

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

Amavubi abwiwe ijambo ryiza mbere yo gukina na Nigeria

by radiotv10
05/09/2025
0

Perezida mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yizeje abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kwishyurwa ibirarane by’amafaranga arimo ay’agahimbazamusyi...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

by radiotv10
04/09/2025
0

Amahoro Stadium has been ranked seventh on the list of the top ten best stadiums in Africa, a ranking led...

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwimuye ibiro bwakoreragamo mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko kuri ‘Zinia’ bwimukira iruhande rwa BK...

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Sitade Amahoro yaje ku mwanya wa karindwi ku rutonde rw’icumi za mbere nziza ku Mugabane wa Afurika, ruyobowe n’iyo muri...

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

by radiotv10
03/09/2025
0

Ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, yatsinze umukino wayo wa mbere muri iri...

IZIHERUKA

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana
MU RWANDA

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

by radiotv10
06/09/2025
0

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

05/09/2025
Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BURERA: Abahinzi b’ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

BURERA: Abahinzi b'ibishyimbo barasaba koroherezwa kubona ibiti byo gushingiriza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.