Tuesday, May 20, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/11/2022
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe igipimo cyo kuba Ebola yagera mu Bihugu birimo u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO) rivuga ko kugeza ubu igipimo cy’ikwirakwira rya Ebola kiri hejuru muri Uganda, ariko ko mu Bihugu bihana imbibi n’iki Gihugu, kiri hasi, kubera ingamba zashyizweho.

Byatangajwe n’Umuyobozi muri WHO uhyinzwe icyorezo cya Ebola muri Afurika, Patrick Otim wavuze ko ikwirakwira ry’iki cyorezo mu Bihugu by’ibituranyi bya Uganda, riri kugenzuranwa ubushishozi.

Agendeye ku isesengura ryakozwe ku byago by’ikwirakwira ry’iki cyorezo, yagize ati “Biracyari hejuru muri Uganda. Hari uburyo bwashyizweho bwo kugenzura ko Ebola yagera mu Bihugu bitandatu bituranye na Uganda.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo bwo guhita hakurikiranwa umuntu ukekwaho ko arwaye iyi ndwara ya Ebola waba winjiye mu Gihugu cyangwa ugisohokamo.

Ati “Hari uburyo bwo gupima ku kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Entebbe ndetse n’andi mabwiriza yashyizweho mu rujya ruza.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo budasanzwe bwo guhagarika urujya n’uruza mu bice byagaragayemo Ebola nko mu Karere ka Mubende n’aka Kassanda.

Ati “Ikindi ni uko umuntu uwo ari we wese uturuka muri ibyo bice atemerewe gusohoka mu Gihugu.”

Inzego z’ubuzima muri Uganda zemeje ko icyorezo cya Ebola cyabonetse muri iki Gihugu tariki 20 Nzeri 2022, aho umurwayi wa mbere yagaragaye mu Karere ka Mubende.

Imibare iheruka gutangazwa ku ya 02 Ugushyingo 2022, igaragaza ko habarwa abantu abantu 131 basanzwemo Ebola mu gihe abo kimaze guhitana ari 48.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 1 =

Previous Post

Kenyatta wayoboye Kenya yagiye mu Burundi ku mpamvu z’ibyo muri DRC

Next Post

Imvune zavuyemo umunyenga: Uwagowe no gutwita abana 5 ubu arababona akibagirwa uburibwe

Related Posts

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

by radiotv10
20/05/2025
0

Abo mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe, barasaba ko umugabo uherutse kugwa gitumo n’umugore we ari kumusambanyiriza umwana...

Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

by radiotv10
20/05/2025
0

Umusasiridoti ukorera umurimo w’ubwiyeguriramana mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi anafite ikigo cy’Ishuri ayobora, watangije gahunda yo kwinjiza...

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

by radiotv10
19/05/2025
0

Perezida Paul Kagame yasuye ibikoresho biri kumurikirwa mu Imurika ry’Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) birimo intwaro zigezweho za...

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Perezida Kagame yagaragaje inenge yabayeho mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano muri Afurika

by radiotv10
19/05/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano byo ku Mugabane wa Afurika, hagiye hahangwa amaso ku mahanga,...

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

Igisubizo Polisi y’u Rwanda yahaye uwavuze ko yifuza kuzaha Umupolisi amafaranga yo kugura agafanta

by radiotv10
19/05/2025
0

Uwasabye Polisi y’u Rwanda ko yazaha amafaranga Umupolisi yo kugura Fanta nk’agashimwe k’imikorere myiza, yamusubije ko atari ngomwa, kuko ishimwe...

IZIHERUKA

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we
MU RWANDA

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

by radiotv10
20/05/2025
0

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

20/05/2025
Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

20/05/2025
Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

Icyo Umuyobozi wa Rayon avuga nyuma y’icyemezo cyafashwe ku mukino wayo na Bugesera FC

20/05/2025
AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

AMAFOTO: Perezida Kagame yasuye imurika ry’ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro zigezweho

19/05/2025
Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

19/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imvune zavuyemo umunyenga: Uwagowe no gutwita abana 5 ubu arababona akibagirwa uburibwe

Imvune zavuyemo umunyenga: Uwagowe no gutwita abana 5 ubu arababona akibagirwa uburibwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Icyo abaturage basabira umugabo wakoreye ibyumvikana nk’amarorerwa umwana w’umugore we

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais usanzwe ari Minisitiri w’Intebe

Umupadiri wiyemeje kwinjiza mu burezi abana bafite ubumuga bwo mu mutwe afite icyo asaba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.