Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Barifuza ko imodoka ya ruharwa muri Jenoside yatwarishaga interahamwe ikurwa hafi y’Akarere

radiotv10by radiotv10
10/11/2022
in MU RWANDA
1
Barifuza ko imodoka ya ruharwa muri Jenoside yatwarishaga interahamwe ikurwa hafi y’Akarere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, barifuza ko imodoka yahoze ari iy’umwe mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside muri aka gace wanakatiwe gufungwa burundu, yavanwa hafi y’Ibiro by’Akarere, ikajyanwa ku rwibutso rwa Kibungo, ikaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside.

Iyi modoka yo mu bwoko bw’ikamyo, iparitse hafi y’Ibiro by’Akarere ka Ngoma, yahashyizwe kuva mu 1994 nyuma yuko ingabo za FPR-Inkotanyi zibohoreye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi.

Abarokokeye muri aka gace kahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo, babwiye RADIOTV10 ko iyi modoka yahoze ari iy’uwitwa Cyasa wagize uruhare runini muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu Cyasa waje no gukatirwa gufungwa burundu, mu bihe bya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yakoreshaga iki kinyabiziga muri za mitingi zacurirwagamo imigambi ya Jenoside ndetse no mu gutwara interahamwe zicaga Abatutsi, ndetse ikanatwara Abatutsi babaga bamaze kwicwa.

Umwe mu barokokeye muri aka gace yagize ati “Ibyo gutwara imihoro byaje nyuma ahubwo yabanje kujya ijyana abantu muri mitingi bafite ibyenda bambara bya MRND, yarabatwaraga rero.”

Undi yagize ati “Yatwaraga Interahamwe mu gihe cy’imyigaragambyo, bakajya kwica abantu hirya no hino ndetse no muri Jenoside iriya modoka yatwaraga abantu bajya kwicwa.”

Abarokokeye muri aka gace, bavuga ko iyi modoka itari ikwiye kuba iparitse hafi y’Ibiro by’Akarere ahubwo ko yari ikwiye kuba kimwe mu bimenyetso by’amateka ashaririye yabaye muri aka gace kuko iki kinyabiziga cyakoreshejwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Akomeza agira ati “Mbona iriya modoka yagakwiye kuza hariya hari urwibutso, aho yakoreye amabi, tukajya tuyireba tukibuka ibyabaye n’ibyakozwe na Cyasa.”

Undi yagize ati “Kiriya kimodoka bakabaye barugira ruzima, abantu bakajya barureba bakavuga bati ‘dore ya modoka yacu, dore aho iri’ yashaka ikanakora ahubwo, niba ari indabo ijya kuzana niba ari iki, igakorera Urwibutso, ikajya aho bakamenya ngo ni iya Cyasa ariko iri gukorera Urwibutso.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko iki cyifuzo cy’abaturage cyumvikana ndetse ko higeze kugeragezwa igikorwa cyo gukura iyi modoka aho imaze igihe iparitse ariko ko imashini yari igiye kuyijyana ikayinanirwa.

Yunga mu ry’abarokokeye muri aka gace, akavuga ko ari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko gikwiye kujyanwa ku Rwibutso.

Uyu muyobozi yizeje aba barokokeye muri aka gace ko iyi modoka kimwe n’ibindi bimenyetso bigikusanywa, bizajyanwa ku Rwibutso rukuru kugira ngo hakomeze gusigasirwa amateka yo muri aka gace.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Issa kamatari says:
    3 years ago

    Ndayibutse kweli iparitse kwa sebukwe iva gupakira imixanga rwinkwavu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 11 =

Previous Post

Ntiwampindukiza waje uhaze njye nshonje- Hari abagore n’abagabo bashinjanya ingeso mbi

Next Post

Ni umukino nk’indi- Perezida wa Rayon avuga ko Kiyovu bayiteguye nkuko biteguye Sunrise

Related Posts

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

In today’s world, more and more people are turning to surgery to improve the way they look. From nose jobs...

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

IZIHERUKA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure
MU RWANDA

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

02/01/2026
Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

Umunyamideli uzwi mu Rwanda yahishuye ko we n’umugabo we w’Umunya-Israel benda kwibaruka

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ni umukino nk’indi- Perezida wa Rayon avuga ko Kiyovu bayiteguye nkuko biteguye Sunrise

Ni umukino nk’indi- Perezida wa Rayon avuga ko Kiyovu bayiteguye nkuko biteguye Sunrise

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.