Barifuza ko imodoka ya ruharwa muri Jenoside yatwarishaga interahamwe ikurwa hafi y’Akarere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, barifuza ko imodoka yahoze ari iy’umwe mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside muri aka gace wanakatiwe gufungwa burundu, yavanwa hafi y’Ibiro by’Akarere, ikajyanwa ku rwibutso rwa Kibungo, ikaba kimwe mu bimenyetso bigaragaza amateka ya Jenoside.

Iyi modoka yo mu bwoko bw’ikamyo, iparitse hafi y’Ibiro by’Akarere ka Ngoma, yahashyizwe kuva mu 1994 nyuma yuko ingabo za FPR-Inkotanyi zibohoreye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi.

Izindi Nkuru

Abarokokeye muri aka gace kahoze ari muri Perefegitura ya Kibungo, babwiye RADIOTV10 ko iyi modoka yahoze ari iy’uwitwa Cyasa wagize uruhare runini muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Uyu Cyasa waje no gukatirwa gufungwa burundu, mu bihe bya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yakoreshaga iki kinyabiziga muri za mitingi zacurirwagamo imigambi ya Jenoside ndetse no mu gutwara interahamwe zicaga Abatutsi, ndetse ikanatwara Abatutsi babaga bamaze kwicwa.

Umwe mu barokokeye muri aka gace yagize ati “Ibyo gutwara imihoro byaje nyuma ahubwo yabanje kujya ijyana abantu muri mitingi bafite ibyenda bambara bya MRND, yarabatwaraga rero.”

Undi yagize ati “Yatwaraga Interahamwe mu gihe cy’imyigaragambyo, bakajya kwica abantu hirya no hino ndetse no muri Jenoside iriya modoka yatwaraga abantu bajya kwicwa.”

Abarokokeye muri aka gace, bavuga ko iyi modoka itari ikwiye kuba iparitse hafi y’Ibiro by’Akarere ahubwo ko yari ikwiye kuba kimwe mu bimenyetso by’amateka ashaririye yabaye muri aka gace kuko iki kinyabiziga cyakoreshejwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Akomeza agira ati “Mbona iriya modoka yagakwiye kuza hariya hari urwibutso, aho yakoreye amabi, tukajya tuyireba tukibuka ibyabaye n’ibyakozwe na Cyasa.”

Undi yagize ati “Kiriya kimodoka bakabaye barugira ruzima, abantu bakajya barureba bakavuga bati ‘dore ya modoka yacu, dore aho iri’ yashaka ikanakora ahubwo, niba ari indabo ijya kuzana niba ari iki, igakorera Urwibutso, ikajya aho bakamenya ngo ni iya Cyasa ariko iri gukorera Urwibutso.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie avuga ko iki cyifuzo cy’abaturage cyumvikana ndetse ko higeze kugeragezwa igikorwa cyo gukura iyi modoka aho imaze igihe iparitse ariko ko imashini yari igiye kuyijyana ikayinanirwa.

Yunga mu ry’abarokokeye muri aka gace, akavuga ko ari ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko gikwiye kujyanwa ku Rwibutso.

Uyu muyobozi yizeje aba barokokeye muri aka gace ko iyi modoka kimwe n’ibindi bimenyetso bigikusanywa, bizajyanwa ku Rwibutso rukuru kugira ngo hakomeze gusigasirwa amateka yo muri aka gace.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Issa kamatari says:

    Ndayibutse kweli iparitse kwa sebukwe iva gupakira imixanga rwinkwavu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru