Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni umukino nk’indi- Perezida wa Rayon avuga ko Kiyovu bayiteguye nkuko biteguye Sunrise

radiotv10by radiotv10
10/11/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Ni umukino nk’indi- Perezida wa Rayon avuga ko Kiyovu bayiteguye nkuko biteguye Sunrise
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle avuga ko umukino uzahuza iyi kipe na Kiyovu Sports, bawiteguye nkuko bitegura indi yose kuko icyo bashaka ari amanota atatu akomeza kubaganisha ku gikombe bifuza kwegukana.

Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na mucyeba wayo Kiyovu Sports, ni imwe mu nkuru zishyushye muri ruhago ziri kuvugwa muri iki cyumweru.

Kiyovu Sports izakira uyu mukino, iherutse no gushyira hanze ibiciro byo kuwinjiramo byanakangaranyije benshi kubera uburyo bihanitse, kuko itike ya macye ari 5 000 Frw mu gihe iya menshi ari 50 000 Frw.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, hasakaye amashusho ya bamwe mu bakunzi ba Kiyovu Sports bari gukubura mu muhanda rwagati mu Biryogo ahakumiriwe imodoka, aho bakuburaga mu ibara ry’ubururu, bagira bati “Turabakubuye, basubire iwabo i Nyanza.”

Uyu mukino washyuhije imitwe benshi ku mpande zombi, bamwe barahigana ubutwari, barahira kuzawutsinda.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko kuri we uyu mukino awufata nk’indi yose kuko iyi kipe iri mu rugamba rwo kuzegukana igikombe cya Shampiyona kandi ko bifuza gutsinda imikino yose dore ko kuva shampiyona yatangira nta mukino baratsindwa.

Ati “Turi muri shampiyona, kuri buri kipe yose twahura amanota arangana. Twiteguye nkuko tugenda twitegura n’indi nkuko tuzategura n’indi.”

Jean Fidèle akomeza agira ati “Turifuza amanota atatu nkuko twayabonye kuri Sunrise, nkuko twifuza kuzayabona no ku zindi zikurikira.”

Avuga ko ikipe ye iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona bityo ko ikeneye gukomeza kuruyobora kandi ko no kuri uyu mukino izahura na Kiyovu Sports, bagomba kuzayararana.

Ati “Uyu mukino sinywutegura bitandukanye nkuko ntigura indi kuko ni amanota atatu dushaka.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 2 =

Previous Post

Barifuza ko imodoka ya ruharwa muri Jenoside yatwarishaga interahamwe ikurwa hafi y’Akarere

Next Post

Umaze imyaka irenga 10 afite Permis y’incurano yatahuwe agiye kuyongeresha igihe

Related Posts

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugabo witwa Bwarikera Bonaventure wo mu Kagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yafashwe n’abaturage nyuma...

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

IZIHERUKA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye
AMAHANGA

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

by radiotv10
14/07/2025
0

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

14/07/2025
Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

12/07/2025
Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umaze imyaka irenga 10 afite Permis y’incurano yatahuwe agiye kuyongeresha igihe

Umaze imyaka irenga 10 afite Permis y’incurano yatahuwe agiye kuyongeresha igihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’ukwezi uwabaye Perezida wa Zambia yitabye Imana n’uwayoboye Nigeria yapfuye

Rusizi: Uzwiho kuvuga nabi ubuyobozi yafatanywe ibendera ry’Igihugu yamanuye ku Kagari izuba riva

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.