Ntiwampindukiza waje uhaze njye nshonje- Hari abagore n’abagabo bashinjanya ingeso mbi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bashakanye bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, baritana bamwana ku ngeso mbi bashinjanya, aho abagabo bavuga ko abagore babo babasuzugura ku buryo batakigira icyo babamarira mu buriri, bo bakavuga ko abagabo bihunza inshingano zabo bityo ko baba bakwiye kubibahanira.

Bamwe muri aba bagabo baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko abagore babo bize ingeso mbi bitwaje ihame ry’uburinganire, ku buryo basigaye bakubita abagabo babo, yewe bamwe bagafata icyemezo cyo kwahukana.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Arangiza kunywa [avuga umugore] akaza yasinze akantukagura ngo ndi imbwa ngo ndi umuhirimbiri […] Nubwo twasezeranye byemewe n’amategeko ariko aho kugira ngo mpangane na we ndwane na we, ngahitamo kwahukana.”

Aba bagabo bavuga kandi ko abagore babo batakigira icyo babamarira mu buriri, bakavuga ko ari ihohoterwa rikomeye babakorera.

Undi ati “Abagabo benshi dukunda kugira ihohoterwa bakadupfukirana, washaka kuri gahunda y’ibyashinganywe [igikorwa cyo mu buriri] akakubwira ati ‘mva imbere wa muhirimbiri we’.”

Mugenzi we avuga ko abagore batari bakwiye guhanisha abagabo babo kutagira icyo babamarira mu buriri kuko ari kimwe mu bikorwa bituma urugo rukomera.

Ati “Niba ndi umugabo ndi umutware w’urugo kubera ko umugore naramuzanye ntabwo yanzanye, ubwo rero akwiye kumpindukirira wenda ibindi bikazaza ikindi gihe cyangwa se akirengagiza akihangana ariko akubahiriza inshingano.”

Bamwe mu bagore bo muri uyu Murenge wa Nyamyumba, bavuga ko ikibazo ari abagabo bananiranye kuko batacyubahiriza inshingano zo guhahira ingo zabo.

Umwe ati “Abagabo b’inaha bafite ikibazo, umugabo akorera amafaranga akumva ko yajya kuyanywera, yataha, umugore yaba yashatse umufungo w’ibijumba yawumugaburira ngo ntabwo awumugaburira.”

Undi mugore avuga ko ibi ari na byo bituma na bo batubahiriza inshingano z’igikorwa cyo mu buriri kiri mu bizengereza abagabo kubera kutakibona.

Ati “Ntabwo njyewe yambwira ngo nimpindukire kandi yahaze njye ntahaze. Guhindukira wahindukira ariko na we ni amakosa yo kudahihira umugore we.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Murindangabo Eric yanenze abitwaje ihame ry’uburinganire, bagahohotera abo bashakanye.

Ati “Abagore baba bafite iyo myumvire na bo ntakindi tubakorera uretse kubigisha. Kwigisha ni cyo cya mbere ukabwira umuntu ko kuba yarahawe uburenganzira bitatumye arenga umurongo akwiye kurengaho.”

Ikibazo nk’iki cy’abumvise nabi ihame ry’uburinganire, si gishya kuko mu bice bitandukanye by’Igihugu hagiye hagaragara abagore bumvise ko bashyizwe hejuru y’abagabo babo, bigatuma bagwa mu ngeso zitari nziza, zinatuma zimwe mu ngo zisenyuka.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Tuyisenge Theogene says:

    Uyu munyamakuru yambeshye pe, aha ntabwo Ari muri nyamyumba ni Rubavu mu murenge wa Nyundo, Aya mashusho arabigaragaza ni hafi yakagari ka nyundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru