Dore uko byagendekeye umugabo wateye amagi Umwami w’u Bwongereza na Madamu we

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwami w’u Bwongereza Charles III na Madamu we Camilla, ubwo bagendaga n’amaguru mujyi wa York mu majyaruguru y’iki Gihugu, basagariwe n’umugabo wabateye amagi, ahita atabwa muri yombi na Polisi yo muri iki Gihugu.

Iki gikorwa cyo gusagarira Charles III na Camilla, cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022 ubwo bariho bagenda n’amaguru mu mujyi wa York uherereye mu majyaruguru y’u Bwongereza.

Izindi Nkuru

Umwami Charles III na Camilla basagariwe n’uyu mugabo ubwo ninjiraga mu kabari kitwa Micklegate ko muri uyu mujyi wa York, ahari ikivunge cy’abantu bari baje kwakira Umwami mu muhango gakondo.

Amashusho yagaragaje amagi aterwa hejuru mu kivunge cy’aba bantu, ariko Umwami na Madamu we bakomeza ibikorwa byo gusuhuza rubanda.

Nanone kandi hagaragaye Abapolisi bamwe, bafashe umugabo bamutwaye muri icyo kivunge aho yagendaga avuga amagambo asakuza.

Ibiro Ntaramakuru byo mu Bwongereza PA, byavuze ko uwo mugabo ubwo yatwarwaga n’Abapolisi, yagendaga atera urwamo asakuza cyane avuga ngo “Iki Gihugu cyubatswe n’abacaka.”

Nanone ariko bamwe mu bari muri icyo kivunge, na bo basaga nk’abamusubiza bagaragaza ko bamunenze, bagira bati “Urasebye, Imana ibe ku ruhande rw’Umwami wacu.”

Umwami Charles III yariho aramutsa rubanda
Umugabo yabasagariye atera amagi ariko ntiyabagezeho
Bahise bamutwara

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru