• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gatabazi wakuwe ku mwanya wa Minisitiri yashimiye Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
10/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gatabazi wakuwe ku mwanya wa Minisitiri yashimiye Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku cyizere yamugiriye, asezeranya Umuryango wa RPF-Inkotanyi ko yiteguye kuzawutumikira igihe cyose uzamutuma.

Saa sita zirengaho iminota micye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, Ibiro bya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu byashyize hanze itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika yashyizeho Jean Claude Musabyimana nka Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni umwanya yasimbuyeho Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze umwaka n’amezi umunani, yagiyeho avuye ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Nyuma yo gusimbuzwa, Gatabazi Jean Marie Vianney, yanyujije ubutumwa kuri Twitter ati “Murakoze nyakubahwa Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mukampa umwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.”

Yakomeje avuga ko igihe amaze ari muri Guverinoma y’u Rwanda, cyamubereye cyiza mu rugendo rwo gukorera Igihugu cye ndetse “no kwiga no kwaguka mu bunararibonye.”

Yaboneyeho kwizeza Umuryango wa RPF-Inkotanyi asanzwe anabereye umunyamuryango ko azakomeza kuwubera umwizerwa ndetse ko yiteguye gukomeza kuwutumikira igihe cyose wazamutuma.

Ati “Ndisegura ku bitaragenze neza mu nshingano nari ndimo kandi nzakomeza kwiga no kwaguka. Mboneyeho gushimira n’abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa ku nkunga y’imikoranire.”

Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Gatabazi, na we yanyujije ubutumwa kuri Twitter ye ashimira Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye akamugira Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 20 =

Previous Post

Haranugwanugwa icyatumye ‘business’ y’Umunyezamu wa Kiyovu ifunga imiryango

Next Post

Ubusesenguzi bw’umuhanga ku ndege y’intambara ya Congo yaje mu Rwanda izuba riva

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ubusesenguzi bw’umuhanga ku ndege y’intambara ya Congo yaje mu Rwanda izuba riva

Ubusesenguzi bw’umuhanga ku ndege y’intambara ya Congo yaje mu Rwanda izuba riva

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.