Haranugwanugwa icyatumye ‘business’ y’Umunyezamu wa Kiyovu ifunga imiryango

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inzu itunganya imisatsi ikanogosha (Salon de coiffure) y’umunyezawo w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Kiyovu Sports, Kimenyi Yves, biravugwa ko yafunze imiryango ndetse haranakekwa icyatumye ihagarara.

Iri shoramari rya Kimenyi Yves afatanyije n’umukunzi we babyaranye, Muyango Claudine, ryari ryafunguye imiryango muri 2020, ndetse aba bombi bari bemeye ko iyi nzu itunganya imisatsi, bayihuriyeho.

Izindi Nkuru

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke, avuga ko iyi Salon de coiffure iherereye ahazwi nka CGM i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, itagikora ndetse n’abajyayo basanga imiryango ifunze.

Iki kinyamakuru kivuga ko iyi Salon de Coiffure izwi nka ‘KA Clipperz’, yahagaritse ibikorwa kubera ibihombo biremereye yaguyemo.

Muyango Claudine akaba umukunzi wa Kimenyi Yves banafitanye umwana, ni we wari ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’iri shoramari, bikaba bivugwa ko muri iyi minsi ahugiye mu bushabitsi bwo gutegura ibitaramo.

Ubwo bafunguraga iyi salon de coiffure muri Kanama 2020, Kimenyi Yves yavuze ko yabonye ko akunda gutanga amafaranga menshi mu kujya gutunganyisha umusatsi no kwiyogoshesha ndetse na bagenzi be bakina ruhago, akumva agomba kubibyazamo ishoramari, akiyemeza gushinga Salon de Coiffure.

Icyo gihe kandi, byavugwaga ko ibyamamare bitandukanye mu Rwanda byiganjemo abakinnyi ba ruhago, ari ho bakunda kujya kwiyogosheshereza mu rwego rwo guteza imbere mugenzi wabo.

Kimenyi ubwo yatangizaga iyi salon de coiffure
Abajyayo ubu basanga hafunze

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru