Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahubwo bizateza ubukene- Ntiyemeranya n’icyemezo cya BNR kigamije guhangana n’itumbagira ry’ibiciro

radiotv10by radiotv10
17/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU
0
Ahubwo bizateza ubukene- Ntiyemeranya n’icyemezo cya BNR kigamije guhangana n’itumbagira ry’ibiciro
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ifashe icyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, umusesenguzi mu by’ubukungu avuga ko iki cyemezo kizateza ibibazo kurusha uko cyabikemura kuko kizateza ubukene kinazamure ubushomeri.

Ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko inyungu ku nguzanyo yazamuwe ikagera kuri 6.5% ivuye kuri 6% yariho mu kwezi kwa 8/2022 mu gihe mu kwa 02/2022 yari iri kuri 5%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa avuga ko iki cyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo zakwa amabanki, kiba kigamije kugabanya inguzanyo zihabwa abantu bityo n’amafaranga ari gukoreshwa hanze, agabanuke mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ati “Ibiciro bishobora kuzamuka kubera ko iyo mfite amafaranga ngasanga igiciro cyazamutse, ndagura ntacyo mba nitayeho, ariko iyo mfite amafaranga macye, n’iyo igiciro kizamutse, ntekereza kabiri mbere yuko ngura. Icyo gihe wa wundi wazamuraga igiciro bikamuca intege ntakomeze kuzamura kubera ko yabuze abaguzi.”

Uyu muyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko nubwo iki cyemezo kigira uruhare mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, ariko ko atari byo biza imbere kurusha kuba umusaruro w’ibikenerwa ku masoko wakwiyongera.

Umuhanga mu bijyanye n’ubukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko iki cyemezo cyafashwe na BNR gishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.

Avuga ko uretse kuba hari benshi bifuzaga kwaka inguzanyo batazaba bakizatse, ariko n’abazazifata zizaba zibahenze ku buryo na bo ibyo bazakora bizagera ku babikeneye bihenze.

Ati “Niba ari umuntu ufite uruganda ibyo azakora azabihenda kuko na we yabikoresheje inguzanyo yamuhenze, niba ari umucuruzi usanzwe na we azajya kurangura ariko yaranguje amafaranga yamuhenze, bitume na we ahenda abandi.”

Uyu musesenguzi avuga ko kiriya cyemezo cyafashwe na Banki Nkuru y’u Rwanda kitatanga umuti w’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Ati “Kiriya cyemezo cyo kuzamura inyungu ku nguzanyo gituma abashoramari bacika intege yo gufata inguzanyo. Ibiciro byacu ku masoko ikibitera kuzamuka, ni ubucye bw’ibintu dufite, ni umusaruro mucye, ntabwo ibiciro bizamuka kubera amafaranga ari menshi mu bantu, ahubwo bizatuma abantu barushaho gukena.”

Teddy Kaberuka avuga ko uku gukomeza kuzamura inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki, bizagira ingaruka ku bifuza gushora imari ndetse n’abasanganywe imishinga, bitume ubushomeri burushaho kwiyongera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Rwamagana: Umwana yicanywe ubunyamaswa uwabikoze acikana umutwe we

Next Post

Dj Brianne yageze i Burundi agaragarizwa ko naho akunzwe nk’i Kigali

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dj Brianne yageze i Burundi agaragarizwa ko naho akunzwe nk’i Kigali

Dj Brianne yageze i Burundi agaragarizwa ko naho akunzwe nk’i Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.