Mu gicuku cy’ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, umugore wo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, yabyutse atabaza abaturanyi avuga ko umugabo we apfuye, bagiye kureba basanga umugabo we yatewe icyuma ku ijosi yashizemo umwuka.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu masaaha ya saa cyenda z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Mulindi mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.
Muri icyo gicuku, umugore wa nyakwigendera, yabyutse atabaza avuga ko umugabo we apfuye, abandi bihutira kujya kureba, basanga uyu mugabo yashizemo umwuka.
Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa ku Bitaro Bikuru by’Akarere ka Gasabo bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, ndetse inzego z’iperereza zikaba zatangiye kurikora.
Idrissa Nkurunziza uyobora Umurenge wa Kanombe, yemeje amakuru y’ubu bugizi bwa nabi, gusa avuga ko hataramenyekana uwivuganye uyu muturage.
Yagize ati “Kugeza ubu ntituramenya ngo yishwe na bande kuko bari mu nzu, ni ho bamusanze ndetse n’umugore we yari ahari, ariko yasohotse ajya guhuruza abaturanyi.”
Inzego zishinzwe iperereza n’iz’umutekano ndetse n’iz’ibanze zihutiye kugera ahabereye ubu bwicanyi kugira ngo hatangire gukorwa iperereza.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza, rumaze guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi barimo n’umugore wa nyakwigendera asigiye umwana umwe bari barabyaranye.
RADIOTV10
Aha , ibintu by’ubwicanyi mu miryango ntibyoroshye
Nanjye mfashije iperereza ndumva twafata uwo mugore kuko niba bari muburiri uwa babiri, umugore agasohoka umugabo yamaze Gupta kuki atatabaje mbere,