Friday, December 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu gushyingura umuvandimwe w’abazwi kuri YouTube hatanzwe ubuhamya bukora benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
28/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Mu gushyingura umuvandimwe w’abazwi kuri YouTube hatanzwe ubuhamya bukora benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Rudakubana Paul wari umuvandimwe w’abandi bagabo babiri bazwi mu biganiro byo kuri YouTube, uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye, yashyinguwe mu gahinda kenshi k’abavandimwe n’inshuti ze, bavuga uburyo ari we wari ufatiye runini abavandimwe be asize.

Nyakwigendera Rudakubana Paul yitabye Imana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Ugushyingo 2022, ubwo bajyaga kumureba aho yabaga mu gitondo basanga yashizemo umwuka.

Umuhango wo kumuherekeza wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Musanze aho yari asanzwe aba.

Uyu mugabo witabye Imana n’abavandimwe be babiri, bazwi cyane kuri YouTube mu biganiro bisekeje batangaga byumwihariko ku byatambutse kuri YouTube Channel yitwa Yago TV, yanitabiriye umuhango wo guherekeza uyu mugabo.

Mu guherekeza nyakwigendera, habanje gutambuka ubuhamya bwa bamwe barimo n’abo mu muryango we nka Se wabo, wavuze ko Rudakubana Paul wavukiye mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, akaba yararangwaga n’urukundo.

Ati “Nubwo atari yarize amashuri ahambaye ariko yari afite ubwenge Imana yamwihereye, yari umworozi, yakundaga korora amatungo magufi.”

Uyu se wabo wa nyakwigendera, avuga ko Rudakubana Paul asa nkaho ari we wari ugize umuryango we kuko yari afite ubwenge kurusha abavandimwe be babiri bose bavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Ati “Kubera ko mu mivukire ye, yavutse ari we wa gatatu mu bana bavukanye ubumuga bw’ubugufi, ariko muri bose ni we wari ubayoboye kugeza na n’ubu kandi mwabonaga ko ari we wageragezaga, ashabutse akunda umurimo.”

Uyu se wabo wa nyakwigendera, wavuze ko benshi mu bo mu muryango we, batuye muri Uganda, mu gihe we n’abavandimwe be bagiye kuba i Musanze, yakomeje avuga ko umuvandimwe wabo witwa Therese yamuhamagaye amumenyesha ko Rudakubana yitabye Imana.

Ati “Naramubajije nti ‘byagenze gute ko mutigeze mutubwira ko arwaye?’ ati ‘rwose nanjye uretse umunsi w’ejo nib wo yaryamye mbona ntabwo yabyutse neza ngo aze yishimane n’abandi ariko yaryamye tuzi ko ari umuntu muzima, tubyutse mu gitondo ngiye kureba nsanga umuntu yashizemo umwuka’.”

Mu biganiro byakundaga kugaragaramo aba bagabo, uyu Rudakubana Paul watabarutse, ni we wakundaga kumvikana ayoboye abavandimwe be mu bitekerezo ndetse ari na we wagaragazaga ubufasha bakeneye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jerome Nshimiyimana says:
    3 years ago

    Oh rwose arambabaje ariko ntakundi byagenda gusa abantu bakomeze kuba hafi y’umuryango asize cyane ko batanishoboye nabo bageze mu za bukuru.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 9 =

Previous Post

Perezida Kagame, Tshisekedi, Museveni n’abandi ba EAC mu biganiro byiga ku bya DRCongo

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.