Sunday, March 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Mu gushyingura umuvandimwe w’abazwi kuri YouTube hatanzwe ubuhamya bukora benshi ku mutima

radiotv10by radiotv10
28/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Mu gushyingura umuvandimwe w’abazwi kuri YouTube hatanzwe ubuhamya bukora benshi ku mutima
Share on FacebookShare on Twitter

Rudakubana Paul wari umuvandimwe w’abandi bagabo babiri bazwi mu biganiro byo kuri YouTube, uherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye, yashyinguwe mu gahinda kenshi k’abavandimwe n’inshuti ze, bavuga uburyo ari we wari ufatiye runini abavandimwe be asize.

Nyakwigendera Rudakubana Paul yitabye Imana ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 25 Ugushyingo 2022, ubwo bajyaga kumureba aho yabaga mu gitondo basanga yashizemo umwuka.

Umuhango wo kumuherekeza wabaye kuri iki Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Musanze aho yari asanzwe aba.

Uyu mugabo witabye Imana n’abavandimwe be babiri, bazwi cyane kuri YouTube mu biganiro bisekeje batangaga byumwihariko ku byatambutse kuri YouTube Channel yitwa Yago TV, yanitabiriye umuhango wo guherekeza uyu mugabo.

Mu guherekeza nyakwigendera, habanje gutambuka ubuhamya bwa bamwe barimo n’abo mu muryango we nka Se wabo, wavuze ko Rudakubana Paul wavukiye mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, akaba yararangwaga n’urukundo.

Ati “Nubwo atari yarize amashuri ahambaye ariko yari afite ubwenge Imana yamwihereye, yari umworozi, yakundaga korora amatungo magufi.”

Uyu se wabo wa nyakwigendera, avuga ko Rudakubana Paul asa nkaho ari we wari ugize umuryango we kuko yari afite ubwenge kurusha abavandimwe be babiri bose bavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije.

Ati “Kubera ko mu mivukire ye, yavutse ari we wa gatatu mu bana bavukanye ubumuga bw’ubugufi, ariko muri bose ni we wari ubayoboye kugeza na n’ubu kandi mwabonaga ko ari we wageragezaga, ashabutse akunda umurimo.”

Uyu se wabo wa nyakwigendera, wavuze ko benshi mu bo mu muryango we, batuye muri Uganda, mu gihe we n’abavandimwe be bagiye kuba i Musanze, yakomeje avuga ko umuvandimwe wabo witwa Therese yamuhamagaye amumenyesha ko Rudakubana yitabye Imana.

Ati “Naramubajije nti ‘byagenze gute ko mutigeze mutubwira ko arwaye?’ ati ‘rwose nanjye uretse umunsi w’ejo nib wo yaryamye mbona ntabwo yabyutse neza ngo aze yishimane n’abandi ariko yaryamye tuzi ko ari umuntu muzima, tubyutse mu gitondo ngiye kureba nsanga umuntu yashizemo umwuka’.”

Mu biganiro byakundaga kugaragaramo aba bagabo, uyu Rudakubana Paul watabarutse, ni we wakundaga kumvikana ayoboye abavandimwe be mu bitekerezo ndetse ari na we wagaragazaga ubufasha bakeneye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jerome Nshimiyimana says:
    3 years ago

    Oh rwose arambabaje ariko ntakundi byagenda gusa abantu bakomeze kuba hafi y’umuryango asize cyane ko batanishoboye nabo bageze mu za bukuru.

    Reply

Leave a Reply to Jerome Nshimiyimana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

Perezida Kagame, Tshisekedi, Museveni n’abandi ba EAC mu biganiro byiga ku bya DRCongo

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

Related Posts

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

by radiotv10
28/03/2026
0

Nyuma y’uko mu mudugudu wa Gitaba wo mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano hamenyekanye amakuru ko hari umwana...

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

by radiotv10
28/03/2026
0

Mu bikorwa byo gushakisha imodoka yaguye muri Nyabarongo ku gice cyo mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga n’uwari...

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

by radiotv10
27/03/2026
0

At the beginning, everything feels exciting. The conversations are smooth, the attention is sweet, and you start imagining what this...

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

by radiotv10
27/03/2026
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yavuze ko FDLR atari umutwe witwaje intwaro usanzwe nk’indi, kuko ari umutwe ushingiye ku...

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

by radiotv10
27/03/2026
0

Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda bwakiriye Abahagarariye mu Rwanda, inyungu za gisirikare (Defence Attachés), bubagezaho ikiganiro cyagarutse ku ishusho y’umutekano...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo
MU RWANDA

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

by radiotv10
28/03/2026
0

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

28/03/2026
Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

28/03/2026
Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

Before You Date: Signs You Shouldn’t Ignore

27/03/2026
U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

U Rwanda rwagaragaje impamvu FDLR idakwiye gufatwa nk’umutwe witwaje intwaro usanzwe

27/03/2026
RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

RDF yaganirije Abahagarariye inyungu z’Igisirikare z’Ibihugu byabo mu Rwanda

27/03/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Mudugudu aravugwaho kuyobya uburari ku isambanywa ry’umwana w’imyaka 16 amubwira ko kubyemera byatuma atabona umugabo

Why Everyone Is Suddenly Obsessed with Skincare

Hari icyabonetse mu bikorwa byo gushakisha umushoferi wari utwaye imodoka yaguye muri Nyabarongo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.