Perezida Kagame yagaragaje igikenewe kugira ngo ibibazo bya DRCongo biranduke burundu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko yizeye adashidikanya ko imbaraga ziri gushyira mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC, zizatanga umusaruro mwiza, ariko ko ubu igikenewe kurusha ibindi ari ubushake bwa Politiki mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe.

Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu biganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yashimiye abayobozi b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku mbaraga n’umuhate bakomeje gushyira mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kubangamira umutekano w’akarere.

Yaboneyeho kandi gushimira byumwihariko Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye EAC ndetse na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ndetse na Uhuru Kenyatta wahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro igamije kurandura iki kibazo.

Yavuze ko iki kibazo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigiye kumara ibinyacumi bitatu by’imyaka [gikabakaba imyaka 30] kitabonerwa umuti.

Ati “Iki kibazo cyagize ingaruka mbi ku karere kacu zirimo kuba hari Abanyekongo ibihumbi n’ibihumbi babaye impunzi babuze uko batahuka mu Gihugu cyabo.”

Yakomeje avuga ko intandaro nyamukuru yo kuba iki kibazo cyarakomeje kubaho ari ukutabasha gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye asinywa inshuro zitandukanye.

Ati “Nizeye ntashidikanya ko muri iki gihe, izi mbaraga ziri gushyirwamo zigiye gutanga umusaruro mwiza.”

Yavuze ko kuba umutwe umwe muri myinshi iri muri Congo, warubuye umutwe, byongeye gutuma Isi ihaguruka mu gihe ikibazo cy’uyu mutwe kiri mu bibazo bya politiki bitabonewe umuti.

Yavuze ko u Rwanda rwubaha imyanzuro yagiye ifatwa ku rwego rw’akarere mu gushaka umuti w’iki kibazo cy’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “Igikenewe uyu munsi kurusha ibihe byabanje, ni ubushake bwa politiki buhamye bwatuma hashyirwa mu bikorwa imyanzuro yafashwe n’akarere byumwihariko iy’i Nairobi y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba y’amahoro ndetse n’iy’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bwa Perezida Lorenco wa Angola.”

Yavuze ko igikenewe ari ugushaka umuti w’umuzi w’ikibazo cy’umutekano mucye wakirandura mu buryo bwa burundu mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umutekano yaba muri Congo ndetse no mu Bihugu by’ibituranyi.

Ati “Umurongo mushya washyizweho n’abayobozi bo mu karere ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu ihuriro riheruka ry’i Luanda, ni amahirwe adasanzwe yo gushaka umuti urambye.”

Yavuze ko ibi bireba Ibihugu byose bihuriye muri aka karere kandi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu wose rwakenerwaho mu gushaka umuti warandura iki kibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru