• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

ICY’ISI: USA gutsinda Iran batajya imbizi byazamuye amarangamutima ya Biden

radiotv10by radiotv10
30/11/2022
in AMAHANGA, FOOTBALL, POLITIKI, SIPORO
0
ICY’ISI: USA gutsinda Iran batajya imbizi byazamuye amarangamutima ya Biden
Share on FacebookShare on Twitter

Mu mikino y’Igikombe cy’Isi iri kubera muri Qatar, habaye umukino w’amateka hagati y’Ibihugu bisanzwe bifitanye amatati muri Politiki, USA yatsinzemo Iran, intsinzi yashimishije Perezida Joe Biden wagize ati “Wari umukino ukomeye.”

Ibi Bihugu byombi byahatanaga kwinjira muri 1/8 cy’imikino y’Igikombe cy’Isi, byagiye guhura buri wese avuga ko uyu mukino urenze ibya Football kubera guhangana gusanzwe kuba hagati y’ibi Bihugu mu bya politiki.

Ni umukino waranzwemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi aho buri kipe yifuzaga intsinzi kugira ngo buri Gihugu cyereke ikindi ko no muri ruhago kikirusha.

Umukino warangiye Leta Zunze Ubumwe za America zitsinze Iran 1-0 cyatsinzwe na Pulisic usanzwe akinira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Iyi ntsinzi ikiboneka, byari ibyishimo muri Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Joe Biden yahise agaragaza ibyishimo bidasanzwe.

Amashusho yashyizwe hanze na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, amugaragaza ari mu kivunge cy’abantu benshi mu cyumba kigari, aho umuyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri White House, Bruce Reed akomanga kuri Joe Biden akamumenyesha ko USA itsinze Iran, Biden ahita amusubirishamo ati “Twatsinze?”

Biden ahita atambuka imbere y’imbaga akagira ati “Yemwe yemwe yemwe, Leta Zunze Ubumwe za America itsinze Iran 1 ku busa, umukino urarangiye…USA USA USA. Wari umukino ukomeye.”

Yakomeje avuga ko yari yavuganye n’umutoza ko bashobora kubikora, ati “None barabikoze. Imana irabakunda.”

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran, basanzwe bafitanye ibibazo bifite imizi kuva mu 1953 ubwo USA ikoresheje Ikigo cy’Ubutasi cya CIA yivangaga mu miyoborere y’uwari Minisitiri w’Intebe wa Iran, ohammad Mossadegh wahiritswe ku butegetsi nyuma yuko ashatse gutuma iki Gihugu cye kigira imbaraga mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli.

Mu 2013 nyuma y’imyaka 60 habayeho iri hirikwa ku butegetsi, iki Kigo cy’Ubutasi cya America cyemeye ko cyagize uruhare rukomeye muri iyi Coup d’Etat.

Ibibazo by’Ibihugu byombi byakomeje gututumba, ndetse bigenda bishotorana aho nko muri 2019 Iran yari yamenyesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko yiteguye guhangana na yo mu ntambara ndetse ko icyo gihe ibirindiro byayo byose byari byatunzweho ibisasu bya kirimbuzi.

Uku gushotorana kwabayeho nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku ku nganda z’amavuta za Saudi Arabia tariki 14 Nzeri 2019, USA ikavuga ko cyagabwe na Iran, ariko Ibihugu byombi bikaza gushinjanya iki gitero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × three =

Previous Post

Mozambique: Hagaragaye undi musaruro w’ibikorwa by’ubutwari bya RDF

Next Post

Hatahuwe ukuri ku ifoto igaragaza Madamu wa Tshisekedi yambaye umupira ushyigikira M23

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Hatahuwe ukuri ku ifoto igaragaza Madamu wa Tshisekedi yambaye umupira ushyigikira M23

Hatahuwe ukuri ku ifoto igaragaza Madamu wa Tshisekedi yambaye umupira ushyigikira M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.