Saturday, September 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

radiotv10by radiotv10
01/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
0
Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwamaze gushyiraho itariki yo kuburanishaho ubujurire bwa Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, uherutse guhamwa n’ibyaha akurikiranyweho agakatirwa gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Bamporiki Edouard yahamijwe ibyaha akurikiranyweho mu mwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wasomwe tariki 30 Nzeri 2022.

Uyu wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda wari ufite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo, yatanze ubujurire bwe tariki 25 Ukwakira 2022 abushyikiriza Urukiko Rukuru rujuririrwa ibyemezo byafashwe mu nkiko zisumbuye.

Urukiko Rukuru rwajuririwe muri iki kirego kiregwamo Bamporiki, rwamaze gutangaza itariki ruzaburanishaho urubanza rw’ubujurire, ruzaba tariki 19 Ukuboza 2022.

Bamporiki yahamijwe ibyaha bibiri, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Uyu munyapolitiki ukiri muto wabaye n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda tariki 05 Gicurasi 2022, ubwo byavugwaga ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ku mugoroba wo kuri iyo tariki 05 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko “akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.”

Kuva icyo gihe, uyu mugabo yakomeje gufungirwa iwe ndetse akaba ari na ho yaturukaga ubwo yitabaga Urukiko mu maburanisha atandukanye yagiye yitabira.

Bamporiki wanasabye imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange nyuma yo guhagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda akanemera ko yahemutse akakira indonke, mu miburanire ye ntiyakanye ibyaha ashinjwa, ahubwo we n’Umunyamategeko we Me Habyarimana Jean Baptiste bakunze gusaba Urukiko ko rwamukatira igifungo gisubitse.

Ubwo Bamporiki yasabirwaga n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze ko ari myinshi ku buryo aramutse ayimaze muri gereza ntacyo yaba agikoreye Igihugu cye kandi yumva agifite imbaraga zo kugikorera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 5 =

Previous Post

Gushaka abagore bakuze bafite amafaranga, umuvuno w’abasore bifuza gukira batavunitse

Next Post

IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

Related Posts

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

by radiotv10
12/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata umwe mu basore bagaragaye mu mashusho bari gukubita umukobwa bakoresha umuhoro, byabereye mu...

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

by radiotv10
12/09/2025
0

Umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, bagombaga gukora ubukwe, bajyanywe mu Bitaro nyuma yo gutegwa...

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi bagaragarijwe isomo bakwiye gukura mu kuba cyarabahinduriye imibereho

by radiotv10
12/09/2025
0

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe, avuga ko ubuhinzi bw'icyayi mu karere ka Nyaruguru bwazamuye imibereho y'ababukora, bityo ko...

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

Ntibanyurwa n’igisubizo bakunze guhabwa ku mbogamizi batahwemye kugaragaza

by radiotv10
12/09/2025
0

Abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Kibaya-Cyunuzi mu Karere ka Ngoma, bavuga ko batahwemye kugaragaza imbogamizi zo kuba badafite aho banika...

IZIHERUKA

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo
MU RWANDA

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

12/09/2025
Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

12/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

12/09/2025
Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

Amakuru arambuye ku bukwe bwahindutse agahinda habura amasaha ngo butahe

12/09/2025
Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

Dore ibihano bishya bizajya bitangwa ku makosa yagaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Abaperezida b’Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

IFOTO: Abaperezida b'Ibihugu bibiri bikomeye na ba Madamu bishimye bari gusangira umuvinyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Amakuru mashya: Ukekwaho kwica Charlie wavugishije benshi ku Isi yafashwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.