Itariki Bamporiki azasubirira imbere y’Urukiko yamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko Rukuru rwamaze gushyiraho itariki yo kuburanishaho ubujurire bwa Bamporiki Edouard wigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda, uherutse guhamwa n’ibyaha akurikiranyweho agakatirwa gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 Frw.

Bamporiki Edouard yahamijwe ibyaha akurikiranyweho mu mwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge wasomwe tariki 30 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Uyu wahoze muri Guverinoma y’u Rwanda wari ufite iminsi 30 yo kujuririra iki cyemezo, yatanze ubujurire bwe tariki 25 Ukwakira 2022 abushyikiriza Urukiko Rukuru rujuririrwa ibyemezo byafashwe mu nkiko zisumbuye.

Urukiko Rukuru rwajuririwe muri iki kirego kiregwamo Bamporiki, rwamaze gutangaza itariki ruzaburanishaho urubanza rw’ubujurire, ruzaba tariki 19 Ukuboza 2022.

Bamporiki yahamijwe ibyaha bibiri, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Uyu munyapolitiki ukiri muto wabaye n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yahagaritswe muri Guverinoma y’u Rwanda tariki 05 Gicurasi 2022, ubwo byavugwaga ko hari ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ku mugoroba wo kuri iyo tariki 05 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko “akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.”

Kuva icyo gihe, uyu mugabo yakomeje gufungirwa iwe ndetse akaba ari na ho yaturukaga ubwo yitabaga Urukiko mu maburanisha atandukanye yagiye yitabira.

Bamporiki wanasabye imbabazi Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange nyuma yo guhagarikwa muri Guverinoma y’u Rwanda akanemera ko yahemutse akakira indonke, mu miburanire ye ntiyakanye ibyaha ashinjwa, ahubwo we n’Umunyamategeko we Me Habyarimana Jean Baptiste bakunze gusaba Urukiko ko rwamukatira igifungo gisubitse.

Ubwo Bamporiki yasabirwaga n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 20, yavuze ko ari myinshi ku buryo aramutse ayimaze muri gereza ntacyo yaba agikoreye Igihugu cye kandi yumva agifite imbaraga zo kugikorera.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru