RIB yemeje ko Bamporiki akurikiranyweho ruswa akaba afungiye iwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo akaba afungiye iwe mu rugo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rukurikiranye Bamporiki icyaha cya ruswa akaba ari gukurikiranwa ari iwe.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya RIB ryasohotse nyuma y’iry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Perezida Paul Kagame yahagaritse mu nshingano Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Itangazo rya RIB rigira riti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

 

Biravugwa ko Bamporiki yafatanywe n’undi muyobozi bari mu Hoteli

Amakuru yageze kuri RADIOTV10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022, avuga ko Bamporiki Edouard yafatanywe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Merard Mpabwanamaguru ubwo bari mu bikorwa bya ruswa.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko umwe muri aba bayobozi yashyikirizaga mugenzi we ruswa y’amafaranga yatanzwe n’undi muntu.

Bivugwa ko uwatanze iyi ruswa yabonye atabasha kuyishyikiriza umwe muri aba bayobozi, akisunga umwe muri bo kugira ngo azayimushyikirize.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bahuriye muri imwe muri Hoteli yo mu Mujyi wa Kigali, umwe muri aba bayobozi ari kumushyikiriza iyo ruswa y’amafaranga.

Inzego zishinzwe iperereza, zafatiye mu cyuho aba bayobozi bahise bafatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ubusanzwe Merard Mpabwanamaguru, ni Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo akaba ari we ukuriye ibikorwa byose by’imiturire mu Mujyi wa Kigali.

Mu myubakire yo mu Mujyi wa Kigali, hakunze kuvugwamo ruswa aho bamwe mu bubaka ibikorwa binyuranye byaba ari inzu zabo bwite ndetse n’iz’ubucuruzi, batanga ruswa kugira ngo babone impushya.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru