Wednesday, October 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hasobanuwe umwuka wari mu biganiro bya mbere byahuje M23 n’abarimo FARDC

radiotv10by radiotv10
14/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hasobanuwe umwuka wari mu biganiro bya mbere byahuje M23 n’abarimo FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wamaze kwitwa uw’iterabwoba na Guverinona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku nshuro ya mbere kuva wakubura imirwano, wagiranye ibiganiro n’ingabo zirimo iza Leta (FARDC), byabaye imbonankubone kandi mu mahoro n’ituze.

Ibi biganiro byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 12 Ukuboza 2022, bibera mu gace ka Kibumba kari mu bigenzurwa n’umutwe wa M23.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, uyu mutwe utangira uvuga ko ushima imbaraga ziri kugaragazwa n’abayobozi bo mu karere bifuza ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikemuka mu nzira z’amahoro.

M23 ivuga ko iri tangazo rigamije kumenyesha abatuye mu Gihugu cya Congo Kinshasa ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, M23 yakiriye i Kibumba intumwa zinyuranye zirimo itsinda rihuriweho ryo kugenzura iyubahirizwa ry’imyanzuro yafashwe.

Iri tsinda kandi ririmo abahagarariye ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere (EJVM), abahagarariye itsinda ry’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abahagarariye igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC).

M23 ikomeza igira iti “Ibiganiro hagati ya M23 n’intumwa zavuzwe haruguru, byabereye i Kibumba mu mwuka utuje. Kandi M23 yiteguye neza inama itaha.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, risoza rivuga ko uyu mutwe wongera gutanga impuruza ku mahanga kuri Jenoside iri gukorerwa bamwe mu banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ibiganiro byabaye mu mahoro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − eighteen =

Previous Post

Impanuka y’imodoka itwara abagenzi ‘yacitse feri’ ikagonga izindi yakangaranyije abayibonye

Next Post

Ngoma: Abemerewe Inka bagahabwa ingurube baravuga icyemezo gikomeye bashobora gufata

Related Posts

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yizeye ko Igihugu cye kigiye kugirana amasezerano n’u Bushinwa,...

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

by radiotv10
29/10/2025
0

Adjudante Sarah Ebabi Ebadjara wo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera icyaha...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

by radiotv10
29/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko rigiye gukora ibishoboka byose rigahagarika ibikorwa bibi biri...

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Nyuma y’ubujura bwakoranywe ubuhanga mu mwanya nk’uwo guhumbya bwabereye mu nzu ndangamurage ya Louvre mu Bufaransa, ubu abantu babiri bakekwaho...

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

by radiotv10
28/10/2025
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kugenzura ibikoresho bikoreshwa mu buzima muri Afurika y’Epfo, cyatangaje ko muri iki Gihugu hagiye gutangizwa itangwa ry’umuti...

IZIHERUKA

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa
AMAHANGA

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

by radiotv10
29/10/2025
0

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

29/10/2025
Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

29/10/2025
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

29/10/2025
Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

Icyo Minisitiri avuga ku mwana ufite ubumuga wagaragaje impano idasanzwe bigakora benshi ku mutima

29/10/2025
Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

Impuruza ku businzi bukabije bugaragara mu rubyiruko rw’u Rwanda

29/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Abemerewe Inka bagahabwa ingurube baravuga icyemezo gikomeye bashobora gufata

Ngoma: Abemerewe Inka bagahabwa ingurube baravuga icyemezo gikomeye bashobora gufata

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hitezwe iki mu muhuro w’amateka wa Perezida Trump wa America na Xi Jinping w’u Bushinwa

Minisitiri w’Intebe yagaragarije muri America ibanga u Rwanda rwakoresheje mu kubungabunga ibinyabuzima by’umwihariko Ingagi

Umusirikarekazi mu Ngabo za Congo yasabiwe gufungwa imyaka 10 kubera amafoto ye n’umukunzi we yasakaye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.