Tuesday, July 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Tumenye ikihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we yavugishije benshi

radiotv10by radiotv10
20/12/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Tumenye ikihishe inyuma y’ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we yavugishije benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ifoto ya Bruce Melodie n’umugore we, iherutse kujya hanze ikagarukwaho na benshi, twamenye icyatumye uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda ayishyira hanze.

Mu cyumweru gishize, umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugore we amuri mu mugongo amufashe mu gituza yanyujije amaboko mu kwaha kwe.

Bruce Melodie yaherekesheje iyi foto ubutumwa bugira buti “Kuri njye birahagije kwizera ko njye nawe tukiriho aka kanya. Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza.”

Ni ifoto yatanzweho ibitekerezo byinshi bamwe bashimira uyu muhanzi urukundo akunda umugore we ndetse n’amagambo amutuye, akaba anamugaragaje bwa mbere.

Bruce Melodie n’umugore we Catherine bafitane abana babiri b’abakobwa, bamaze imyaka irindwi babana kuko babanjye kuva muri 2015, ariko bakaba bamaze imyaka irenga 10 bakundana kuko na mbere yuko babana bari inshuti magara.

Uyu muhanzi udakunze kugaragaza umugore we, twaje kumenya impamvu yatumye akora iki gikorwa cyashimwe na benshi.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, avuga ko umugore wa Bruce Melodie yari amaze igihe arwaye bikomeye.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko Catherine [umugore wa Bruce Melodie] yanagiye kwivuriza mu Buhindi ndetse bikaza gukurikirwa n’amakuru y’ibihuha menshi yavugaga ku mubano we n’umugabo we utari wifashe neza.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Nyuma yuko rero umugore we aje gukira, ntakindi Bruce Melodie yari gukora, aravuga ati ‘reka mukorere ikintu kimwereka ko mukunda’ arangije aramupositinga. Ni na bwo bwa mbere Melodie yamupositinze.”

Ubu burwayi bw’umugore wa Bruce Melodie butamenyekanye, buri mu byatumye mu minsi ishize atagaragara mu bikorwa byinshi bya muzika ye dore ko nk’indirimbo ya Funga Macho, atigeze akora ibikorwa byinshi byo kuyamamaza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Ikirego cy’uwakubise mugenzi we inkoni mu nda bikamuviramo gupfa cyazamuwe

Next Post

Amakuru mashya kuri Colonel wigeze kurinda Tshisekedi uherutse kugwa mu mashyamba

Related Posts

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

Inama Madamu wa Perezida w’u Burundi yagiriye abitabiriye irushanwa ry’ubwiza-Miss Burundi

by radiotv10
28/07/2025
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida w’u Burundi, yasabye abitabiriye irushanwa rya Miss Burundi, kutazarangazwa n'ubwiza ngo bazahore babumurika bibagirwe...

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

by radiotv10
25/07/2025
0

Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga, wari watawe muri yombi akurikiranyweho gufungirana abakobwa bapfaga 7 000 Frw, yarekuwe....

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

African Streetwear: A trend or a cultural movement?

by radiotv10
25/07/2025
0

African streetwear is no longer just an underground aesthetic, it has transformed into a bold expression of culture, identity, and...

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

Amakuru yamenyekanye y’ibyabanjirije ifungwa rya ‘Burikantu’ byanabaye intandaro

by radiotv10
22/07/2025
0

Umusore Mwitende Abdoulkarim uzwi nka ‘Burikantu’ ku mbuga nkoranyambaga uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB akurikiranyweho gufungirana mu nzu...

IZIHERUKA

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo
AMAHANGA

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

by radiotv10
29/07/2025
0

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

29/07/2025
Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

29/07/2025
DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

DRCongo: Bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya inyama z’inka yagaragazaga ibibazo

29/07/2025
Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

Ku nshuro ya 13 RDF yasezereye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Maj.Gen.(Rtd) Gumisiriza

29/07/2025
Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

29/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya kuri Colonel wigeze kurinda Tshisekedi uherutse kugwa mu mashyamba

Amakuru mashya kuri Colonel wigeze kurinda Tshisekedi uherutse kugwa mu mashyamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abasirikare batatu b’igisirikare cya Uganda baburiye ubuzima muri Congo

AMASHUSHO: Uwayoboye kimwe mu Bihugu bikomeye yagaragaye atwaye imodoka ishaje

Ubutumwa bugenewe Abanyarwanda bose bwerecyeye Ibirori by’Umuganura byegereje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.