Umugabo n’umugore bikekwa ko basanganywe umubano, bagiye mu kabari k’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali bakirwa nk’abandi bakiriya, nyamara batagenzwa na kamwe kuko baje gufatanwa amafaranga bikekwa ko bibyemo, ubundi bakubitwa iz’akabwana.
Uyu mugabo n’umugore bari bagiye kwishimana ngo basangirire muri ako kabari kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022, bafatanywe ibihumbi 85 Frw bikekwa ko bari bibye umukozi w’aka kabari bayakuye mu kabati ayabikamo.
Uwari uri ahabereye iri sanganya ryabaye kuri uyu mugore n’umugabo, yavuze ko bakimara gufatanwa aya mafaranga, bahise batsemba ahubwo bagashaka gukizwa n’amaguru ariko abari aho na bo baba bateye imboni, batangira kubahata ikiboko.
Umukozi wo muri aka kabari wemeza ko aya mafaranga ari yo bari bamwibye, yavuze ko uyu mugabo n’umugore baje bakicara ubundi akabaha icyo kunywa, nyuma baza kumujijisha bamutuma izindi nzoga, agiye kuzizana bahita biba ayo mafaranga yari mu kabati.
Ubwo bateraga amahane, bamwe mu bari muri aka kabari barimo n’abashinzwe kuhacungira umutekano, na bo bahise bagaragaza umujinya, ubundi batangira kubakubita karahava.
Uyu mugore n’umugabo bakubitwaga bicajwe hasi, bageze aho bagirirwa ikigongwe barabareka, bahita bakizwa n’amaguru bahita bafunyamo baragenda.
RADIOTV10