Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro yibukije ko Padiri Edouard Nturiye wari warahamijwe Gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi uherutse kwitaba Imana, yigeze gusomana misa na Musenyeri, bikababaza benshi.
Padiri Edouard Nturiye yitabye Imana ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 26 Ukuboza 2022 nkuko byemejwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umwepisikopi wa Diyoseze Gatulika ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza, ritangira rivuga ko uyu mushumva “ababajwe no kumenyesha Abapadiri, Abihayimana, abakristu, inshuti n’abavandimwe, ko Padiri Edouard Nturiye yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza, mu bitaro bya Kabgayi azize uburwayi.”
Umushakashatsi kuri Jenoside akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, Tom Ndahiro yagarutse kuri uyu musaseridoti witabye Imana.
Yagize ati “Mu w’ 2016 Umujenosideri Padiri Edouard Ntuliye, afungiye muri Gereza ya Gisenyi, yaturanye igitambo cya misa na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Diyosezi ya Nyundo.”
Iki gitambo cya misa cyatuwe n’uyu mupadiri wari warahamijwe gukora Jenoside, cyabaye muri 2016 ndetse binamaganwa n’Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Tom Ndahiro yanengaga iki gikorwa cyo kuba uyu mupadiri yaratuye igitambo nyamara yarahamijwe kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uyu mushakashatsi yakomeje agira ati “Na Padiri Anastase Seromba w’iyo Diyosezi wamariye Abatutsi muri Kiliziya ya Nyange aracyasomera misa aho afungiye.”
Padiri Edourd Nturiye yari yarakatiwe igifungo cya burundu ahamijwe kugira uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Urukiko rwa mbere rw’Iremezo rwa Kibuye rwabanje gukatira uyu musaseridoti mu 1996, rwamuhamije ibi byaha bifitanye isano n’iyicwa ryAbatutsi barenga 60 biciwe muri Seminari ya Nyundo.
Yajuririye Urukiko rwa Ruhengeri rumugira umwere ararekurwa ariko Inkiko Gacaca zo mu Murenge wa Nyarugunga n’uwa Kimironko zongera kumuburanisha, zimuhamya ibyaha zimukarita gufungwa burundu.
RADIOTV10
Comments 1
Uwo mushakashatsi nashakire ahandi ibya misa biramurenze……..