Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibyishimo byarenze umuhanzi ukomeye ku Isi wasuye u Rwanda avuga ikintu atazibagirwa

radiotv10by radiotv10
03/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Ibyishimo byarenze umuhanzi ukomeye ku Isi wasuye u Rwanda avuga ikintu atazibagirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire ku Isi, Camila Cabello uherutse gusura u Rwanda mu bihe by’iminsi mikuru, yagaragaje ibyishimo by’igisagirane yahagiriye, avuga ko yahise yimariramo iki Gihugu cy’Imisozi igihumbi n’Abanyarwanda.

Amazina ye yose ni Karla Camila Cabello Estrabao, azwi cyane mu ndirimo ye yakunzwe na benshi yitwa Havana yakoranye na Young Thug, imaze kurebwa n’abantu bangana na miliyari imwe, ndetse n’indi yitwa  Bam Bam yakoranye n’umuhanzi Ed Sheeran imaze kurebwa n’abantu bangana na miliyoni 136 mu gihe cy’amezi 9.

Uyu muhanzikazi wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba afite inkomoka muri Cuba, mu cyumweru gishize yari ari mu Rwanda yaje kuhizihiriza iminsi mikuru isoza umwaka n’itangira umushya.

Yabonyeho gusura ibikorwa bitandukanye birimo Ingagi zo mu Birunga mu majyaruguru y’u Rwanda mu Karere ka Musanze, aho yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yahagiriye.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’ingagi zo mu Birunga twagendeyeho mu kwandika iyi nkuru na RADIOTV10, Camila Cabello yatangiye agira ati “Sinigeze na rimwe ndota ko umunsi umwe nzazamuka ishyamba rihoramo imvura ngo nirebere imbonankubone ingagi zo mu Birunga.”

Yakomeje agaragaza ko ibi bitangaza byabayeho agasura izi ngagi zinejeje zo mu Rwanda, ariko ko ibyishimo byamuhaye bitagereranywa.

Ati “Nakunze aha hantu ndetse n’abaturage twamenyanye (byumwihariko ndashimira inshuti yanjye Francois Bigirimana!!!) banyeretse ingagi nyinshi kandi birafasha ibi biremwa gukomeza kubungwabungwa.”

Yashimiye umwe mu batembereza ba mukerarugendo

Yanasuye kandi Urwibuko rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi aharuhukiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 250.

Yavuze ko byumwihariko yakunze Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka mabi banyuzemo. Ati “Abanyarwanda ni abanyamuhate, bishakamo ibisubizo, ni abantu bagira umutima ukomeye, mbivuze neza ndumva ndi umunyamahirwe kuba ndi umwe mu bantu kuri iyi Si basuye iki Gihugu.”

Yasoje avuga ko ntako bisa kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko rukanongeraho kuba ririmo izi nyamaswa z’Ingagi ziza ku isonga mu kwishimirwa na ba mukerarugendo.

Yavuze ko atazibagirwa ibihe byiza yagiriye mu Rwanda
Yanahawe impano n’umunyabugeni w’Umunyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu Abarundi barenga 20 bafungiwe muri Uganda

Next Post

Uko byagenze ngo umusirikare wa Uganda arasire bagenzi be mu mahanga abice

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

by radiotv10
09/11/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze...

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

IZIHERUKA

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo umusirikare wa Uganda arasire bagenzi be mu mahanga abice

Uko byagenze ngo umusirikare wa Uganda arasire bagenzi be mu mahanga abice

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.