• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Moses yongeye guteza sakwesakwe kubera ijambo yavuze riherekeje ifoto atumura agatabi

radiotv10by radiotv10
11/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Moses yongeye guteza sakwesakwe kubera ijambo yavuze riherekeje ifoto atumura agatabi
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’Umunyarwanda Moses Turahirwa uherutse guteza impaka kubera amashusho yagaragayemo ari gusambana n’abandi bagabo, yongeye kugarukwaho nyuma yo kongera kuvuga ijambo ryateye benshi kwibaza riherekeje ifoto ari i Paris ari gutumura agatabi.

Moses Turahirwa usanzwe ari umuhanga mu byo guhanga imideri akaba yaranashinze inzu yayo izwi nka Moshions yambika abakomeye, mu minsi ishize yateje impaka kubera amashusho yagaragayemo.

Ni amashusho yagiye hanze mu cyumweru gishize, ndetse uyu musore we yiyemerera ko ari we ugaragaramo, aboneraho gusaba imbabazi abo byakomerekeje.

Moses Turahirwa ubu noneho yashyize hanze ifoto ari mu Murwa mukuru w’u Bufarana i Paris, arangije ashyiraho ubutumwa bugira buti “La prostituée à Paris.” Bishatse kuvuga ngo “Indaya [y’umukobwa] i Paris.”

Bamwe bongeye guhagurukana uyu musore wiyise ‘Indayakazi’, bavuga ko akomeje guhonyora umuco nyarwanda, mu gihe hari n’abavuga ko bamushyigikiye.

Ubwo uyu musore yasabaga imbabazi ku mashusho agaragaramo akora ibiteye isoni, yavuze ko ariya mashusho ari ayagize film igamije ubushakashati ku myororokere y’Ingagi.

Rutangarwamaboko wiyita Imandwa Nkuru y’u Rwanda, umwe mu batanze ibitekerezo kuri ariya mashusho, yavuze ko inzego zishinzwe kurengera umuco, zikwiye guhaguruka zikamaganira kure ibi byakozwe n’uyu musore, na we yizeza ko agiye gutura igitambo cyo gusaba intsinzi kuri ibi yise ‘Guhenera u Rwanda’.

Uyu Mupfumu wakoresheje ikinyarwanda kiremereye, yagize ati “Guhenera Igihugu ni amahano matindi yatera ubuvukasi, amahano agomba kamaramahano i Rwanda, utitambiriye ntanagire gitambirirwa yatera amatega mu nzira ngo aha ni uburenganzira kandi ayirenze nyine? None ni akadogo. Nyagasani Imandwa Nkuru y’u Rwanda aratura igitambo cyo gutsinda akabi.”

Umunyemari KNC na we ari mu bamaganye ariya mashusho, avuga ko yari asanzwe afite ishati yaguze mu nzu y’imideri ya Moshions, bityo ko agiye guhita ayitwika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × five =

Previous Post

FARDC yumva isasu igakizwa n’amaguru iri mu myanya 10 mu bisirikare bikomeye muri Afurika

Next Post

Umugaba Mukuru wa RDF uri muri Pologne yakoze igikorwa cyo guha icyubahiro abasirikare

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Umugaba Mukuru wa RDF uri muri Pologne yakoze igikorwa cyo guha icyubahiro abasirikare

Umugaba Mukuru wa RDF uri muri Pologne yakoze igikorwa cyo guha icyubahiro abasirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.