Umuherwe KNC ukora itangazamakuru ufite n’igitangazamakuru cye akaba n’umushoramari muri ruhago, yavuze icyemezo yafashe yatewe n’amashusho y’umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa uherutse kugaragara mu mashusho akojeje isoni.
Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ikomeye inambika abarimo abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, aherutse kugaragara mu mashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo [ubutinganyi], ibintu bisanzwe bihabanye n’umuco nyarwanda.
Uyu musore kandi yaje no kwiyemerera ko ugaragara muri aya mashusho koko ari we, aboneraho gusaba imbabazi abakojejwe isoni na yo, avuga ko ari ay’agace ka film iri gukorerwa mu Butaliyani, izaba ifite intego y’ubushakashatsi ku myororokere y’ingagi n’ahazaza hazo.
Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC ubwo yari mu kiganiro Rirarashe gitambuka kuri Radio 1 buri gitondo, yagaragaje akababaro yatewe n’ibyakozwe n’uyu musore Moses Turahirwa yari asanzwe abereye umukiliya mu nzu y’imideri ye ya Moshions.
Yavuze ko yari asanzwe afite ishati yaguze muri Moshions (inzu y’imideri yashinzwe na Moses) ariko ko yafashe icyemezo yatewe na ririya bara ryakozwe na Moses.
Ati “Ngiye kuyitwika […] nayiguze amafaranga yanjye ngiye kuyitwika. Njyewe imyumvire yanjye ndumva nakojejwe isoni mu buryo bw’indengakamere.”
Amashusho y’uyu musore ari mu bikomeje kuba inkuru muri iki cyumweru, aho benshi bagaya ibyayo kuko bihabanye n’indangagaciro nyarwanda.
RADIOTV10
Comments 5
Ubundi abatiganyi bababari kutwicira igihungu ,mureke tubafuge cyagwa tujye tubica.😶
Let’s kill them or prison them
Wllllh bajye bakora ibyo bishimira yari ari kwishimish
Bakwiye guhanwa bikomeye bityo kwangiza umuco wacu buriwese akajya yumviraho cg akareberaho
Ubwo nububwa bukomeye cyane.Moses nawe agomba kubarwa mumubare wabokobwa my Rwanda nago akiri mubagabo