• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda agiye guhagarika umuziki

radiotv10by radiotv10
06/01/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda agiye guhagarika umuziki
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi ukomeye mu Rwanda uri mu batangiye umuziki ugezweho, byamenyekanye ko agiye guhagarika ibikorwa bya muziki ndetse akaba ari mu myiteguro y’igikorwa azasezereramo ku mugaragaro umuziki.

Ruhumuriza James cyangwa Umwami [King] James, ni umwe mu bahanzi umuntu atashidikanya kwemeza ko ari mu 10 ba mbere bakomeye mu Rwanda.

Ibi binashimangirwa no kuba ari muri bacye begukanye irushanwa rikomeye rimaze kuba mu mateka ya muzika Nyarwanda rya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star) yatwaye ubwo ryabaga ku nshuro ya kabiri muri 2012.

Ari mu bahanzi kandi bafite ibihangano byinshi ndetse byanakunzwe n’abatari bacye ndetse akaba yari agikomeje gushyira hanze indirimbo zigera hanze zose zigakundwa.

Amakuru yizewe agera kuri RADIOTV10 mu ishami ry’imyidagaduro, yemeza ko King James atazarenza uyu mwaka wa 2023 agikora umuziki kuko ari wo azasozamo ibi bikorwa byo kuririmba.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko byari biteganyijwe ko mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022 King James yagombaga gukora igitaramo mu Karere ka Rusizi ari na cyo cyari kubimburira icyo azasorezamo umuziki, gusa iki cy’i Rusizi nticyabaye.

Yagize ati “Yari afite gahunda yo kuzakora ibitaramo bibiri agahita ahagarika umuziki birimo icyo cyagombaga kubera i Rusizi ndetse n’ikindi cya EAP kizabera muri Arena mu mpeshyi y’uyu mwaka, akaba ari na cyo azasorezamo urugendo rwe rwa muzika.”

Uyu uzi iby’amakuru y’ihagarika rya muzika rya King James yavuze ko uyu muhanzi nahagarika ibya muzika azakomeza iby’ubushabitsi yanamaze kwinjiramo.

Muri 2012 King James yegukanye irushanwa rya PGGSS

Mu cyumweru gishize yataramiye abakunzi mu gitaramo East African Party

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − three =

Previous Post

Umunyemari KNC yafashe icyemezo gitunguranye yatewe n’umujinya w’ibyakozwe na Moses Turahirwa

Next Post

Umupfumu wiyita Imandwa y’u Rwanda agiye gukora ikintu kidasanzwe kubera ibya Moses Turahirwa

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Umupfumu wiyita Imandwa y’u Rwanda agiye gukora ikintu kidasanzwe kubera ibya Moses Turahirwa

Umupfumu wiyita Imandwa y’u Rwanda agiye gukora ikintu kidasanzwe kubera ibya Moses Turahirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.