Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Karongi: Uburyo budasanzwe bubafasha kubona umusaruro w’avoka bamwe bafata nk’imitongero

radiotv10by radiotv10
16/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Karongi: Uburyo budasanzwe bubafasha kubona umusaruro w’avoka bamwe bafata nk’imitongero
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, bavuga ko gushyira uducuma mu biti by’avoka bibafasha kubona umusaruro, mu gihe bamwe mu bahanyura bigendera babifata nk’imigenzo idasanzwe yo hambere.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko bavutse bagasanga ubu buryo bwifashishwa n’ababyeyi babo kugira ngo avoka zabo zere, na bo bagakura babikora.

Aba baturage bavuga ko gushyira agacuma mu giti cy’avoka bituma avoka zidahanuka zidakomeye ndetse bakanabikora kugira ngo igiti cyanze kwera, gitange umusaruro.

Siborurema Clemance ati “Hari igihe voka yanga kwera bigasaba ko umanikamo agacuma batigeze banyweramo, igashoga [kurabya uruyange ruvamo avoka] ugasoroma, ugatara wenda ikangera igashoga ukongera ugatara.”

Undi witwa Nyinawumuntu uvuga ko na we yakuze abona mu rugo iwabo bakoresha ubu buryo, avuga ko bafataga agacuma bagashyiramo umucanga bakuye ku Kiyaga cya Kivu, bakamanika mu giti cy’Avoka.

Ati “Bagashyiragamo mu giti cy’avoka kikizana uruyange, kuva ubwo avoka ntabwo zongeraga guhubuka.”

Aba baturage bavuga ko bakoresha agacuma kataragira icyo kanywerwamo kandi ko abadukoresha bibaha umusaruro ufatika, ku buryo abatabukoresheje avoka zimanura zikiri imiteja.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, Dr Assinapol Ndereyimana avuga ko ubu buryo buvugwa n’aba baturage nta hantu na hamwe havugwa ko bushobora gutanga umusaruro.

Yagize ati “Iby’agacuma nta hantu na hamwe babivuga ku Isi mu bushakashatsi bwakozwe ngo buvuge ngo mujye mugashyiramo, keretse abaye ari indi myizerere runaka ariko icyo mpamya cyo ntabwo wamanikamo agacuma ngo bigire icyo bimara.”

Akomeza agira ati “N’iyo atagashyiramo n’ubundi yari kwera. Ni nka kwa kundi umuntu aba yiriwe asunika nk’ikintu cyanze gusunikika, uje nyuma yakoraho kigahita kigenda akagira ngo ni we ubikoze.”

Dr Assinapol Ndereyimana avuga ko kuba avoka zahunguka zitarera ari ibisanzwe kuko iyi igiti iyo kibonye ibyakijeho kitazabishobora, kirekura bimwe.

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − three =

Previous Post

S.Lieutenant Ian Kagame ubu ni umwe mu barinda Perezida (AMAFOTO)

Next Post

Haravugwa icyahitanye Umudipolomate ukomeye wa Uganda wapfiriye muri Kenya

Related Posts

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Mu muhango wabereye muri White House-Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na...

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

by radiotv10
04/12/2025
0

Umunsi wari utegerejwe wageze, ahateganyijwe isinywa ry’amasezerano y’amahoro n’ubukungu hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashyirwaho umukono...

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

by radiotv10
04/12/2025
0

Nyuma yuko hasakaye amashusho agaragaza bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi, bigamba ko banywa urumogi, ubuyobozi bw’aka Karere...

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

Abanyekongo bahunze imirwano yahinduye isura hagati ya AFC/M23 n’abarimo Ingabo z’u Burundi bavuze uko basize bimeze

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu Banyekongo bahungiye mu Rwanda imirwano ikomeye iri kubera mu gace ka Kamanyola mu Ntara ya Kivu y’Epfo, baravuga...

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haravugwa icyahitanye Umudipolomate ukomeye wa Uganda wapfiriye muri Kenya

Haravugwa icyahitanye Umudipolomate ukomeye wa Uganda wapfiriye muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.