Thursday, October 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Burya si buno: ManUnited yisubije ikuzo imbere ya ManCity

radiotv10by radiotv10
15/01/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Burya si buno: ManUnited yisubije ikuzo imbere ya ManCity
Share on FacebookShare on Twitter

Yari derby itegerejwe na benshi byumwihariko ku ruhande rwa Manchester United, abafana bayo impande zose z’Isi kugeza no mu Rwanda, bari bafashe iry’iburyo ngo ikipe yabo yigaranzure Manchester City yari imaze imyaka itatu itayitsinda, biza no kubahira ikipe yabo itsinda 2-1.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gandatu tariki 14 Mutarama 2023 ku kibuga cya Old Trafford cy’ikipe ya Manchester United.

Ni umukino wagiye kuba Manchester United ifite igishyika kuko mu mukino ubanza, Manchester City yari yahaye isomo rya ruhago, iyitsinda ibitego 6-3.

Gusa ariko nubwo ayo ari amateka ahari, ntibyabujije Umutoza Ten Hag n’abasore be kwitwara neza muri uyu mukino, cyane ko bashakaga intsinzi ya 9 yikurikiranya muri English Premier League, ibyo baherukaga ku Ngoma y’Umutoza Sir. Alex Ferguson.

Manchester City, ni yo yafunguye amazamu binyuze ku kazi gakomeye kakozwe na Kevin De Bruyne wahereje umupira umwongereza Jack Grealish na we ntiyapfusha ubusa ahita anyeganyeza incundura.

Grealish yatsinze iki gitego cy ambere muri uyu mukino, amaze iminota itatu gusa yinjiye mu kibuga asimbuye Phil Foden.

Benshi batangiye kwibaza niba amateka agiye kwisubiramo, gusa si ko byagenze kuko Manchester United yahise ikora impinduka zitandukanye, yinjiza abakinnyi barimo Antony wasimbuye Anthony Martial na Christian Eriksen wasimbuwe na Alejandro Garnacho.

Nyuma y’izo mpinuka, Manchester United yashyize igitutu gikomeye kuri Manchester City biza no gutuma abakinnyi ba City bibeshya ko Rashford yarariye, nyuma yuko yari ahawe umupira murere na Casemiro, na we awushorera atawukoze ndetse biza guha amahirwe Bruno Fernandez yo gutsindira ikipe ye igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 78.

Abakinnyi b’umutoza Pep Guardiola bahise basatira umusifuzi Stuart Attwell, maze na we yifashishe VAR yemeza ko ari igitego.

Umutoza wa Manchester City utari ufite ibisubizo byinshi yaje gutsindwa igitego cya kabiri na Marcus Rashford ku munota wa 82’ ku mupira mwiza yari ahawe na Alejandro Garnacho. Kuri Marcus Rashford yatsindaga igitego cya 8 mu mikino 7 iberuka.

Umukino ni na ko umukino wahumuje, Manchester United yegukana amanota atatu iyakuye kuri Manchester City idahagaze neza, dore ko iheruka no gusezererwa mu irushanwa rya Carabao Cup muri iki cyumweru hagati.

Uko gutsindwa kandi kwa Manchester City kwatumye hagati yayo na arsenal iyoboye urutonde rw’agateganyo hajyamo amanota 8, nubwo Arsenal igomba kwisobanura na Tottenham Hotspurs kuri iki Cyumweru na wo ukaba ari mukino utoroshye muri shampiyona y’u Bwongereza.

Bruno Fernandez yaboneye Man U igitego cya mbere cyatumye icyizere kigaruka
Casemiro na we hagati yari yabazonze

Annet KAMUKAMA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 5 =

Previous Post

Kayonza: Uwari watawe n’umugore we yafashe icyemezo kibababaje

Next Post

Kigali: Indi mpanuka y’ikamyo yakangaranyije abayibonye

Related Posts

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

Umukinnyi w’Amavubi wigaragaje mu mukino uheruka byemejwe habura amasaha ko adakina uw’uyu munsi

by radiotv10
14/10/2025
0

Phanuel Kavita uri mu bakinnyi bigaragaje mu mukino u Rwanda ruheruka gukina na Benin, byemejwe ko atagaragara mu mukino uhuza...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Igisubizo AFC/M23 iha Tshisekedi wavuze ko hari ibyashoboka ari uko yishwe

by radiotv10
14/10/2025
0

Nyuma yuko Perezida Félix Tshisekedi wa DRC avuze ko kuvanga igisirikare cy’Igihugu cye n’abari mu mitwe nka M23, byashoboka ari...

IZIHERUKA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo
AMAHANGA

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

by radiotv10
16/10/2025
0

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

16/10/2025
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

16/10/2025
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

16/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

16/10/2025
Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

Dore abantu 25 bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’u Rwanda n’ibyo wabamenyaho

16/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Indi mpanuka y’ikamyo yakangaranyije abayibonye

Kigali: Indi mpanuka y’ikamyo yakangaranyije abayibonye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amabandi yitwaje intwaro yateje igikuba i Kinshasa muri Congo

Umupolisi w’u Rwanda ari mu bahize abandi mu mahugurwa mu Misi anahembwa na Perezida

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.