Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ibyo wamenya ku irushanwa rya “UEFA Europa Conference League” riri gukinwa na Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon

radiotv10by radiotv10
09/07/2021
in SIPORO
0
Ibyo wamenya ku irushanwa rya “UEFA Europa Conference League” riri gukinwa na Rwatubyaye Abdul na Nirisarike Salomon
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa kane tariki 8 Nyakanga 2021 nibwo amakipe ya Shukpi FC yo muri North Macedonia ikinamo umunyarwanda Rwatubyaye Abdul na FC Urartu ikinamo Nirisarike Salomon yatangiye imikino y’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rya UEFA Europa Conference League.

FC Urartu (Armenia) ikinamo Nirisarike Salomon yatsinzwe umukino ubanza igitego 1-0 na RK Maribor (Slovenia) mu mikino ya UEFA Europa Conference League mu gihe Rwatubaye Abdul yatsinze igitego afasha FC Shukpi (North Macedonia) gutsinda FC Lapi (Kosovo) ibitego 2-0.

Image

Nirisarike Salomon (Uwa gatatu mu bahagaze uva iburyo) yabanje muri 11 ba FC Urartu bakinnye na NK Maribor

Umukino wo kwishyura hagati ya FC Urartu na NK Maribor uzakinwa tariki 15 Nyakanga 2021 mu gihe wa F Shukpi ya Rwatubyaye na FC Lapi uteganyijwe kuri iyo tariki aho bazaba basuye naho FC Urartu na Nirisarike bazaba bari mu rugo.

UEFA Europa Conference League ni irushanwa rigengwa n’impuzamashyirahamwe yo ku mugabane w’u Burayi (UEFA), irushanwa rya gatatu nyuma ya UEFA Champions League na UEFA EUROPA League.

UEFA Europa Conference League ni irushanwa mpuzamahanga rijyamo amakipe (Clubs) y’ibihugu biri mu cyiciro cyo hasi ku ijanisha (Coefficient) ry’uko yitwara mu marushanwa ategurwa na UEFA.

Image

Nirisarike Salomon (Iburyo) ahatana n’umukinnyi wa NK Maribor kuri uyu wa kane

Ni irushanawa ryatangijwe uyu mwaka w’imikino 2021-2022 rikaba rizajya ritanga itike muri UEFA Champions League na UEFA EUROPA League ku ikipe yatwaye igikombe. Gusa, kuri iyi nshuro yaryo ya mbere, ikipe izatwara igikombe izakina UEFA EUROPA League.

Mu mikino ya UEFA Europa Conference League haba harimo amakipe 10 yasezerewe mu mikino ya kamarampaka itanga itike ya UEFA EUROPA League akiyongera ku makipe yitwaye neza mu bihugu bifite ikigereranyo gito bigendanye n’uko ahagaze mu marushanwa y’i Burayi.

Iri rushanwa mu mushinga waryo ari amakipe 48 ariko kuri ubu hemejwe ko hagomba kwinjiramo amakipe 32.

Mu buryo ibi bihugu bidafite imibare ihambaye mu kwitwara neza mu marushanwa y’u Burayi ahabwa umwanya muri UEFA Europa Conference League, ibihugu bifite igereranya kuva kuri rimwe (1) kugeza kuri gatanu (5) basohora ikipe imwe.

Image

Rwatubyaye Abdul (uwa kabiri uva iburyo mu bahagaze) yari muri 11 ba FC Shukpi babanje mu kibuga

Ibihugu biri muri gatandatu kugeza kuri 15 bisohora amakipe abiri (2), 16-50 basohora amakipe atatu (3) mu gihe abari hagati ya 51-55 baba bemerewe amakipe ane (4).

Kuri North Macedonia ifitemo amakipe atatu arimo na FC Shukpi ikinamo Rwatubyaye Abdul. Uretse Shukpi FC yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, North Macedoni ifitemo; Sileks yatwayeb igikombe cya shampiyona na Struga yabaye iya gatatu.

FC Urartu ikinamo Nirisarike Salomon, ni imwe mu makipe atatu Armenia iba yemerewe kuko basohokanye na Ararat Yerevan yatwaye shampiyona ya Armenia, FC Urartu yasoje ku mwanya wa gatatu na FC Noah yabye iya kabiri.

Kuri iyi mibare hiyongeraho igihugu cya Leichtenstein kitagira shampiyona y’imbere mu gihugu ahubwo gitanga ikipe iba yatwaye igikombe cy’igihugu (Leichtenstein Football Cup).

Image

Rwatubyaye Abdul yatsinze igitego cy’umutwe

FC Urartu na FC Shukpi birazisaba kuzatambuka iri jonjora rya mbere kugira ngo bazabone itike mu makipe 15 azazamuka mu ijonjora rya kabiri, baba barirenze bakajya mu rya gatatu, kamarampaka (Playoffs) mbere yo kwinjira mu matsinda. Mu matsinda hajyamo amakipe 22 kongera icumi yasezerewe mu mikino yo gushaka itike ya UEFA EUROPA League.

Image

Nirisarike Salomon na FC Urartu barasabwa gutsinda NK Maribor ibitego 2-0 kugira ngo bambuke bagana mu ijonjora rya kabiri 

Iri rushanwa ritangira bakina ijinjora rya mbere (Preliminary knockout round) mbere y’uko binjira muri 1/16 cy’amakipe 32 ahita ashyirwa mu matsinda umunani aho itsinda riba rigizwe n’amakipe ane nk’ibisanzwe. Bakomeza gukina 1/8, ¼, ½ n’umukino wa nyuma.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + seven =

Previous Post

Ibura ry’iteka rya Minisitiri rihana abakoze ibyaha byoroheje ritera ubucucike mu magereza

Next Post

Ndanda ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Related Posts

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

by radiotv10
25/10/2025
0

Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, ari mu bahawe inshingano mu bagize za Komisiyo z’Ishyirahamwe ry’Umupira...

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

Umuti uzarandura ikibazo cy’imisifurire kiri mu bizambya ruhago nyarwanda uri mu nzira

by radiotv10
24/10/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko riri mu biganiro na FIFA kugira ngo shampiyona yo mu Rwanda itangire...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

IZIHERUKA

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma
AMAHANGA

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

by radiotv10
27/10/2025
0

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ndanda ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Ndanda ufitanye abana babiri na Anita Pendo yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashenguwe n’urupfu rwa Musenyeri wo muri Kiliziya Gatulika i Goma

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.