Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibyo muri Congo byatumye hatumizwa inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu

radiotv10by radiotv10
04/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Ibyo muri Congo byatumye hatumizwa inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) barahurira mu nama idasanzwe yiga ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama yatumijwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu itangazo washyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gashyantare 2023, rivuga ko iyi nama iteganyijwe uyu munsi ku wa Gatandatu tariki 04 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi.

EAC ivuga ko iyi nteko idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu ya 20 yigirwamo “Gusuzuma ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kureba icyakorwa.”

Ni inama igiye kuba mu gihe ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo bikomeje kuba agatereranzamba biturutse ku kuba harabayeho kutubahiriza imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama zitandukanye zabaye zirimo izabereye i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.

Mu nama yabereye i Luanda muri Angola tariki 23 Ugushyingo 2022, Abakuru b’Ibihugu bemeje ko hahagarikwa imirwano ku mpande zombi hagati ya FARDC na M23, ndetse n’imitwe yose yaba ikomoka muri DRC n’ikomoka hanze, igashyira hasi intwaro.

Umutwe wa M23 kandi wasabwe kurekura ibice byose wafashe, ugasubira mu birindiro byawo muri Sabyinyo, bigakorwa ku bugenzuzi bw’ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Imitwe ikomoka hanze y’iki Gihugu yasabwe gutahuka, naho ikomoka muri Congo yo isabwa kugirana ibiganiro na Guverinoma yayo, ikagaragaza icyo irwanira.

Kuva icyo gihe, umutwe wa M23 ni wo wagerageje kubahiriza imyanzuro yawurebaga kuko yarekuye bimwe mu bice wari warafashe ubishyikiriza ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Gusa nanone uyu mutwe wakunze kuvuga ko FARDC yo yagiye ibirengaho ikawugabaho ibitero, byanatumye uyu mutwe wongera kurwana ndetse wongera gufata ibindi bice birimo umujyi wa Kitshanga uherutse gufata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Ifoto y’Umunyamakurukazi ukunzwe cyane n’abana be bifunze gikomando yazamuye amarangamutima ya benshi

Next Post

Perezida Kagame utaherukaga i Burundi yagezeyo yitabiriye inama yigirwamo ibya Congo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame utaherukaga i Burundi yagezeyo yitabiriye inama yigirwamo ibya Congo

Perezida Kagame utaherukaga i Burundi yagezeyo yitabiriye inama yigirwamo ibya Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.