• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe

radiotv10by radiotv10
06/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe
Share on FacebookShare on Twitter

Manzi Thierry, myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, wari umaze igihe adafite ikipe nyuma yo gusezererwa na AS FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo Umunyarwanda Emmanuel Imanishimwe, yasinye muri AS Kigali iri mu makipe ahatanira Shampiyona.

Manzi Thierry yari yasezerewe na AS FAR Rabat muri Kanama umwaka ushize wa 2022, ubwo iyi kipe yasezereraga abakinnyi umunani bayikinagamo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko uyu myugariro yamaze gusinya muri iyi kipe.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, ubuyobozi bwa AS Kigali bwahaye ikaze Manzi Thierry, butangaza ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Manzi Thierry yari amaze amezi atandatu adafite ikipe kuko kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo yasezererwaga na AS FAR Rabat ntayindi kipe yari yabonye.

Hari amakuru avuga ko ahita anagirwa Kapiteni w’iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Manzi Thierry yari yagiye muri AS FAR Rabat avuye mu ikipe ya Dila Gori yo muri Georgia batandukanye mu ntangiro z’umwaka ushize.

Iyi kipe yo muri Georgia na yo yari yayigiyemo avuye mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC yanamaze igihe ari kapiteni wayo akayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwamuhaye ikaze

Antha MUCYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + two =

Previous Post

Gen Muhoozi araca amarenga ko agiye kugaruka mu buyobozi bw’Igisirikare

Next Post

PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka

PremierLeague: ManCity yongeye kurungurukwa, Harry Kane yandika amateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.