Myugariro w’Amavubi wari umaze igihe adafite ikipe yasinyiye iri kurwanira igikombe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Manzi Thierry, myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, wari umaze igihe adafite ikipe nyuma yo gusezererwa na AS FAR Rabat yo muri Maroc isanzwe ikinamo Umunyarwanda Emmanuel Imanishimwe, yasinye muri AS Kigali iri mu makipe ahatanira Shampiyona.

Manzi Thierry yari yasezerewe na AS FAR Rabat muri Kanama umwaka ushize wa 2022, ubwo iyi kipe yasezereraga abakinnyi umunani bayikinagamo.

Izindi Nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gashyantare 2023, ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko uyu myugariro yamaze gusinya muri iyi kipe.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, ubuyobozi bwa AS Kigali bwahaye ikaze Manzi Thierry, butangaza ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Manzi Thierry yari amaze amezi atandatu adafite ikipe kuko kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo yasezererwaga na AS FAR Rabat ntayindi kipe yari yabonye.

Hari amakuru avuga ko ahita anagirwa Kapiteni w’iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Manzi Thierry yari yagiye muri AS FAR Rabat avuye mu ikipe ya Dila Gori yo muri Georgia batandukanye mu ntangiro z’umwaka ushize.

Iyi kipe yo muri Georgia na yo yari yayigiyemo avuye mu ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ya APR FC yanamaze igihe ari kapiteni wayo akayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye.

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwamuhaye ikaze

Antha MUCYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru