Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rw’ukekwaho kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi habayemo ikintu gitunguranye

radiotv10by radiotv10
10/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
8
Mu rubanza rw’ukekwaho kwica uwo yari abereye mukase washenguye benshi habayemo ikintu gitunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo Mukazabarushimana Marie Chantal ukurikiranyweho kwica umwana w’imyaka itanu witwa Akeza Elsie Rutiyomba witabye Imana bikababaza benshi, umunyamategeko wunganiraga uregwa, yavuze atakomeza kumuburanira.

Urupfu rw’uyu mwana Akeza Elsie Rutiyomba rwavuzweho cyane mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2022, ubwo yitabaga Imana bivugwa ko bamusanze mu kidomoro cy’amazi, ariko bikaza gukekwa ko yishwe na mukase akamushyiramo ashaka gusibanganya ibimenyetso.

Uyu mwana Akeza Elsie yababaje abatari bacye barimo abari bamuzi n’abatari bamuzi, kubera impano yari afite yo gusubiramo indirimbo z’abahanzi, byumwihariko umuhanzi Meddy wanagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwe.

Mukazabarushimana Marie Chantal akaba mukase w’uyu mwana, yahise atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri uru rupfu rw’uyu mwana.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishje urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rwaje gusoma icyemezo cyarwo tariki 02 Gashyantare 2022, rwemeza ko ibyagezweho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma Mukanzabarushimana Marie Chantal, akekwaho gukora iki cyaha, rwemeza ko aburana afunze by’agateganyo.

Umwaka urashize, uyu Mukanzabarushimana akiburana mu mizi kuri iki cyaha akekwaho ndetse urubanza rwe rukaba rwagombaga gukomeza kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023.

Ni urubanza rwagombaga gukomereza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge aho uregwa yari akurikiranye iburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga ari aho afungiye, gusa ntiryabaye kuko umunyamategeko umwunganira, yavuze ko atagishaka gukomeza uru rubanza.

Ubwo yasobanuraga impamvu ituma atakomeza kuburanira uregwa, uyu munyamategeko yavuze ko umukiliya we hari ibyo atubahirije biri mu masezerano bagiranye, gusa yirinda kubijyamo mu mizi.

Urukiko rwabajije uregwa niba yiteguye kuburana atunganiwe, avuga ko atabyiteguye, ndetse binashyigikirwa n’Ubushinjacyaha baburana, bwavuze ko uregwa afite uburenganzira yemererwa n’itegeko bwo kuburana yunganiwe, bityo ko mu gihe adafite umunyamategeko, urubanza rwasubikwa.

Umucamanza yahise asubika urubanza, arushyira mu mezi abiri ari imbere, rukazakomeza tariki 18 Mata 2023.

Imigendekere y’iburanisha ku ifunga ry’agateganyo

Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo ryabaye tariki 27 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha bwagiye bugaruka ku byari byaragezweho mu iperereza, bugaragaza ko byarinbigize impamvu zikomeye zatumaga Mukanzabarushimana akekwaho kwica uriya mwana.

Bwagarutse ku buhamya bw’abatangabuhamya baturanye n’urugo rwapfiriyemo Akeza Elsie Rutiyomba, bavuze ko uyu mubyeyi yatumye umukozi wo mu rugo ahantu kure agamije gushyira mu bikorwa umugambi we.

Bwavuze ko uregwa yatumye umukozi amagi y’amanyarwanda kugira ngo ajye kuyashaka kure ubundi ngo atinde kugira ngo ashyire mu bikorwa uwo mugambi ntawundi muntu uhari.

Umukozi ngo yagarutse nyuma y’isaha yose ariko akinjira mu rugo abisikana na Mukanzabarushimana ariko umukozi ahita atangira guhoza umwana w’uyu mugore ukiri muto wari kurira kuko umubyeyi we yari agiye.

Ngo icyo gihe uyu umukozi yagiye gushaka amazi yo koza uwo mwana ajya kuyareba mu kidomoro ahita asangamo nyakwigendera Akeza yarohamye, ako kanya ahita ahamagara nyirabuja na sebuja.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko inkweto za nyakwigendera zasanzwe imbere y’icyumba cya mukase.

Mu batangabuhamya, hari uwavuze ko Mukanzabarushimana atishimiraga umubano wari hagati y’umugabo we na nyina wa Akeza ku buryo byanatumye yanga nyakwigendera.

Ubwo Mukanzabarushimana yisobanuraga, agaruka ku byo kohereza umukozi kujya guhaha ahantu kure kugira ngo atinde, yavugze ko nyakwigendera yaramutse yanze kurya, bigatuma ahitamo gutuma umukozi ibiryo bidasanzwe nk’amagi y’amanyarwanda n’ibisuguti kugira ngo barebe ko yakwikora ku munwa.

Naho ngo ibyo kuva mu rugo mu gihe umukozi yari akihagera, Mukanzabarushimana yavuze ko yari afite gahunda yo kujya kwivuza ndetse ko n’umugabo we [se wa Akeza] yari ayizi, avuga ko yasohotse mu rugo asize Akeza mu cyumba cye.

Yavuze ko ubwo yari ari gusohoka avugana n’umukozi, Akeza we yari mu cyumba agahita ajya gutega moto akerecyeza ku ivuriro rizwi nko kwa Nyirinkwaya.

Gusa ngo ubwo yari kwa muganga yibutse ko hari umuntu bari bafitanye gahunda yo kumuzanira amafaranga mu rugo, akaza guhamagara umukozi inshuro eshatu ashaka kubimumenyesha ariko ntiyitaba telephone.

Ngo byatumye ahamagara umuturanyi wakundaga kuza mu rugo kugira ngo ajye kumurebera umukozi ubundi bavugane.

Yavuze ko nyuma yahamagawe n’umukozi amubwira ko Akeza yabuze, na we agahita abimenyesha umugabo we ariko nyuma umukozi akongera kumuhamagara amubwira ko asanze Akeza mu kidomoro cy’amazi yarohamye agahita amusaba kumukuramo akamwambika kugira ngo bahite bamujyana kwa muganga.

Ngo yahise ashaka imodoka imutwara akagenda avugana n’umugabo we ngo bahahurire, ageze mu rugo ahasanga abagabo babiri atazi ndetse n’umugabo we aza kuza nyuma.

Urukiko rwabajije Mukanzabarushimana icyo atekereza cyaba cyaragejeje Akeza mu kidomoro, avuga ko na we yabyibajije gusa ngo yarakubaganaga.

Uyu Mukanzabarushimana yahakanye ibyo kuba yarangaga uyu mwana yari abereye mukase kuko yashakanye na se abizi ko yamubyaye ndetse ko n’ubwo yapfuye yari ahamaze iminsi itatu ariko ubusanzwe ngo yakundaga kuhaza.

RADIOTV10

Comments 8

  1. Valens says:
    3 years ago

    Uyumugore bamukanire urumukwiriye
    Mbega umugore wumugome

    RIP 💔😰 Akeza ruhukira mumahoro mwana muto icyonzi cyo nuwo mukaso wakuvukije ubuzima ntamahoro azigera agira.
    Akeza arambabaje 💔💔😰

    Reply
  2. Valens says:
    3 years ago

    Ubundi mbona kugirango ibyaha byindengakamere nkibi kugirango bicike
    Urugero niba icyaha cyubwicanyi kiguhamye uwagikoze nawe yajya yicwa Kandi akicishwa icyo yicishije abandi.
    Nibwo ubwicanyi bwacika.
    Kuko abakora ibyobyaha usanga bo batinya gupfa.

    Reply
  3. Valens Liverpool says:
    3 years ago

    💔💔💔😰

    Reply
  4. Niyikiza Seth says:
    3 years ago

    Uwo mugore utagira umutima naryozwe ibyo yakoze,kwica umwana muto Koko?💔😪

    Reply
  5. Uwera Denyse says:
    3 years ago

    Amaraso nikintu kibi cyane icyongeyeho amaraso y’umuziranenge nk’uriya ababizi barabizi, niba aribyo ntakabuza bizamuhama cyaneko naba Avoca batangiye kumuvaho biramupango🤷

    RIP kibondo😭💔

    Reply
  6. Murindwa Christophe says:
    3 years ago

    Mbega inkuru iteye agahinda!Nari naramaze kubyibagirwa none uyu mwana nongeye kumwibuka.Ariko ubugome Nk’ubu ubukora aba yibwirako bizamugwa amahoro Koko?Inama namugira ni uko uyu mwicanyi yakwicuza agasaba imbabazi Imana ikamubabarira.Naho kugumya kwihagararaho Ntabwo aribyo bizamugira umwere.

    Reply
  7. Nshimiyimana Hussein says:
    3 years ago

    Ubwo bene wabo wabona bamusura ntubwo yaba mushiki wanjye ntamwihakana

    Reply
    • ka says:
      2 years ago

      niyo yaba mama ntaho twaba tugihuriye. namwihakana nkajya mvuga ko ntamuzi.

      Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × four =

Previous Post

“Murye amanyagwa”, “warahindutse”,…-Ikiganiro cyuzuye amashyengo cyazamuwe na Israel Mbonyi

Next Post

Ubwoba bwatashye umuryango w’umuhanzi wamamaye ku Isi ko yaba agiye gupfa

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwoba bwatashye umuryango w’umuhanzi wamamaye ku Isi ko yaba agiye gupfa

Ubwoba bwatashye umuryango w’umuhanzi wamamaye ku Isi ko yaba agiye gupfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.