• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hari aho bambuka gikomando kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kugaragara muri Kigali

radiotv10by radiotv10
17/02/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hari aho bambuka gikomando kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kugaragara muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Abambuka ruhurura yangiritse bikabije iri mu rugabano rw’Umurenge wa Kigarama n’uwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko hatakwambukwa na buri wese kuko bakoresha imigozi bakamanuka nk’abari mu myitozo y’abakomando.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko umuntu ugeze bwa mbere aha bambukira ku migozi, adashobora kumva ko ari mu Mujyi wa Kigali kuko bitumvikana uburyo abanyamugi bahura n’ingorane nk’izi.

Iyi ruhurura yangiritse bigeze kuri uru rugero yatwaye inzu n’amasambu by’abari batuye mu aka gace, none ubu yaragutse iteye inkeke.

Umwe mu bo umunyamakuru yasanze bari kwambuka, yavuze ko aha hatanyura buri wese kuko bisaba imbaraga no gushirika ubwoba.

Ati «Nk’ubu umukecuru ahageze byaba bibabaje cyane. Nk’umukecuru udafite umugongo yamanuka gute ? »

Uyu muturage akomeza avuga ko hari n’abajya bahagwa ndetse n’amatungo akaba yahaburira ubuzima ku buryo n’inka ye yaguyemo ikabura.

Mugenzi we wagaragazaga umuntu ushobora kwambuka aha ahantu, yagize ati «Dufite umugozi twambukiraho, ngira ngo wawubonye nzamukiyeho nk’umukomando. »

Aha kandi ngo hahoze hari ikiraro cyananyuragaho imodoka, none iyangirika ryacyo ryazambije urujya n’uruza ku buryo atari buri wese upfa kuhanyura.

Ati «Hari n’ingo zagiye, bamwe barimuka baragenda, ni ukuvuga ngo ntagutambuka, nta muntu w’umusaza wanyura hano cyereka nkanjye wishoboye nkamanuka kuri uriya mugozi. »

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko muri uyu Mujyi hari ruhurura zigera muri 32 zangiritse ariko ko ingengo y’imari ihari izafasha mu gusana nke zitarimo iyi. Ati «Iyo na yo yagombye kuba yubakwa ariko ni ikibazo cy’amikoro. »

Abatuye muri ibi bice bavuga ko bumva iyi ruhurura yagombye kuza mu zihutirwa kuko iyangirika ryayo rikomeje kubagiraho ingaruka kandi ko hatagize igikorwa ishobora kuzahita ubuzima bw’abaturage.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Tshisekedi nawe yageze muri Ethiopia mu nama yanitabiriwe na Perezida Kagame

Next Post

Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda

Habineza yemeje ko azongera agahatana na Perezida Kagame agaragaza ikizatuma noneho atsinda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.