Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubutumwa bw’akababaro umuryango wa Perezida Kagame wageneye uw’Umudepite w’u Rwanda witabye Imana

radiotv10by radiotv10
20/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ubutumwa bw’akababaro umuryango wa Perezida Kagame wageneye uw’Umudepite w’u Rwanda witabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma Depite Fidel Rwigamba uherutse kwitaba Imana, hasomwe ubutumwa bw’Umuryango wa Perezida Paul Kagame wageneye uwa nyakwigendera, bawihanganisha muri ibi bihe by’akababaro.

Depite Fidel Rwigamba yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, tariki 15 Gashyantare 2023 azize uburwayi, aho yari arwariye mu Bitaro byiritiwe Umwami Fayisali.

Umuhango wo kumusezera bwa nyuma, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023 mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu ndetse n’abashinga amategeko bagenzi ba nyakwigendera.

Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Uwizeye Judith yasomye ubutumwa bw’umuryango wa Perezida Paul Kagame wageneye uwa nyakwegendera.

Muri ubu butumwa, Perezida Paul Kagame yageneye umuryango wa Hon Rwigamba, yatangiye avuga ko we n’umuryango we “bamenye inkuru mbi yuko Hon Depite Rwigamba Fidel yitabye Imana, bababajwe n’iyi nkuru mbi kandi bifatanyije n’abana be n’umuryango wose muri iki gihe cy’agahinda kenshi, bifatanyije kandi n’Inteko Ishinga Amategeko.”

Bukomeza bugira buti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’umuryango we bifurije abana n’umuryango wose gukomeza gukomera muri ibi bihe by’akababaro. Imana ihe Hon Depite Rwigamba Fidel iruhuko ridashira.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatille Mukabalisa wagarutse ku byaranze nyakwigendera Rwigamba Fidel, yavuze ko yarangwaga n’ubupfura no gukunda Igihugu.

Yagize ati “Yaranzwe no kugira umuhate ntagereranywa, gukorana ubushake n’ubushishozi n’ubuhanga imirimo yari ashinzwe kandi yayigaragajemo ubushobozi.”

Hon Mukabalisa yavuze ko nyakwigendera yarangwaga no kubahiriza igihe, ati “Mu gihe cyose yari ari hano mu mutwe w’Abadepite nta na rimwe yigeze akererwa imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.”

Bamwe mu babanye na nyakwigendera Hon Rwigamba yaba mu Rwanda ndetse no mu buhunzi, batanze ubuhamya bw’uburyo yarangwaga no kwiyoroshya ndetse no gukunda abantu.

Nyakwigendera yasezeweho bwa nyuma
Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Abadepite basezeye bwa nyuma nyakwigendera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + seventeen =

Previous Post

Perezida w’imwe mu makipe yo mu Rwanda ari mu maboko ya RIB

Next Post

Ngoma: Habaye impanuka idasanzwe nk’iherutse kuba muri Gasabo igahitana 11

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye
IBYAMAMARE

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Habaye impanuka idasanzwe nk’iherutse kuba muri Gasabo igahitana 11

Ngoma: Habaye impanuka idasanzwe nk’iherutse kuba muri Gasabo igahitana 11

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.