Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRda2023: Umwongereza wegukanye Etape1 anatwaye iya 2, nta Munyarwanda waje mu 10

radiotv10by radiotv10
20/02/2023
in SIPORO
0
TdRda2023: Umwongereza wegukanye Etape1 anatwaye iya 2, nta Munyarwanda waje mu 10
Share on FacebookShare on Twitter

Umwongereza ukiri muto Ethan Vernon wegukanye agace ka mbere k’irushanwa rya Tour du Rwanda, yanatwaye agace ka kabiri ka Kigali- Gisagara.

Uyu Mwongereza wamanutse mu majyepfo yambaye umwambaro w’umuhondo yegukanye kuri iki Cyumweru mu gace ka Kigali-Rwamagana, yongeye kwanikira bagenzi be muri iri rushanwa, abatanga ku murongo wera aho basoreje i Gisagara mu gace ka kabiri.

Uyu mukinnyi ukinira Team Soudal-QuickStep, ubwo yegukanaga agace ka mbere, yari yatangaje ko n’agace ka kabiri ashobora kugatwara kuko twombi dufite imiterere imwe.

Ethan Vernon yegukanye aka gace ka kabiri akoresheje amasaha 03:21’:30’’ mu gihe abaje bamukurikiye 10 bose bakoresheje ibihe bimwe. Muri aba icumi ba mbere bakoresheje ibi bimwe na Vernon, nta Munyarwanda wajemo.

Ethan Vernon uzwiho ubuhanga budasanzwe mu mihanda isa n’itambika, ubu ni we uyoboye iri rushanwa rya Tour du Rwanda ryitabiriwe n’abakinnyi 195.

Aka gace ka kabiri na ko Abakinnyi b’Abanyarwanda bongeye kwigaragaza kuko bari mu bakunze kugaragara mu kwataka no kuyobora abandi muri iyi mihanda yerecyeza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Byumwihariko Mugisha Moise uri gukinira Team Rwanda, wakomeje kugaragara mu gakundi kari kayoboye abandi, kuko bageze mu bilometero 117, ari mu b’imbere.

Yabatanze ku murongo w’umweru aha Peace abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 17 =

Previous Post

Imodoka zinywa ibikomoka kuri Peteroli zatangiye gucibwa burundu

Next Post

Igisubizo gitunguranye cya Ruto niba Ingabo za Kenya ziteguye kurasa M23

Related Posts

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

Menya amamiliyoni Rayon y’Abagore yegukanye yiyongereye ku Gikombe itwaye inshuro eshatu zikurikiranya

by radiotv10
06/04/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports y'abagore (WFC) yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya 2025-2026, kiba icya gatatu itwaye yikurikiranya, cyaje giherekejwe na...

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

Inkubiri yo kwegura muri ruhago y’u Butaliyani nyuma yuko Ikipe y’Igihugu ibuze itike y’icy’Isi irakomeje

by radiotv10
03/04/2026
0

Nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani ibuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, abayobozi batandukanye...

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

Hari uwagiriye inama umunyezamu ufite izina rikomeye muri Afurika ukina i Burayi

by radiotv10
02/04/2026
0

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Cameroun, Joseph-Antoine Bell, yagiriye inama mugenzi we Andre Onana yo kudasubira mu ikipe yo mu Bwongereza ya Manchester...

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

Amakuru mashya: Congo yatanze konji mu Gihugu hose nyuma y’intsinzi y’ikipe y’Igihugu yayinjije mu Gikombe cy’Isi

by radiotv10
01/04/2026
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatanze umunsi w’ikiruhuko rusange, nyuma yuko ikipe y’iki Gihugu ‘Léopards’ itsinze iya Jamaica...

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

BREAKING: Hatangajwe ku mugaragaro igaruka ry’Umutoza wigeze gutoza Rayon Sports

by radiotv10
31/03/2026
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko umutoza Haringingo Francis yongeye kugaruka muri iyi kipe nk’Umutoza Mukuru nyuma y'iminsi irenga 1...

IZIHERUKA

How to Choose What Matters Most in Life
IMIBEREHO MYIZA

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
10/04/2026
0

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

10/04/2026
10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/2026
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

10/04/2026
Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo gitunguranye cya Ruto niba Ingabo za Kenya ziteguye kurasa M23

Igisubizo gitunguranye cya Ruto niba Ingabo za Kenya ziteguye kurasa M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How to Choose What Matters Most in Life

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.