Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo gitunguranye cya Ruto niba Ingabo za Kenya ziteguye kurasa M23

radiotv10by radiotv10
20/02/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Igisubizo gitunguranye cya Ruto niba Ingabo za Kenya ziteguye kurasa M23
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, William Ruto yabajijwe niba Igihugu cye kiteguye gutangiza ibitero ku mutwe wa M23 mu gihe waba utubahirije ibyo wasabwe mu gihe ntarengwa wahawe, avuga ko icyo kiteguye gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ibibazo by’umutekano mucye bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bisa nk’ibikomeje kuba agatereranzamba kubera imbaraga nke za Guverinoma y’iki Gihugu mu gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe.

Guverinoma ya DRC yasabwe kenshi kuganira n’umutwe wa M23, nkuko byabaga bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye zirimo izabereye i Nairobi muri Kenya ndeste n’i Bujumbura mu Burundi.

Iheruka y’i Burundi, Perezida Felix Tshisekedi yayivuyemo yemereye bagenzi be bayobora Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ko azaganira n’uyu mutwe, ariko yatinze kugerayo, Guverinoma ye ihita ibyamaganira kure.

Mu cyumweru gishize, Abakuru b’Ibihugu bya EAC bongeye guhurira mu nama yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia aho bari bitabiriye Inteko y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko imitwe yose yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo, igomba guhagarika imirwano kandi ikava mu bice byose irimo.

Iyi nama yanatanze igihe ntarengwa iyi mitwe igomba kuba yubahirije iki cyemezo bitarenze tariki 30 Werurwe 2023.

Perezida William Ruto uyoboye Kenya inayoboye ubutumwa bw’ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabajijwe niba Kenya yiteguye gushoza intambara kuri M23 mu gihe itaba yubahirije ibyo yasabwe.

Yasubije agira ati “Kenya yiteguye gukora ibyo twemeranyijweho nk’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

William Ruto avuga ko habaye inama hagati y’Abakuru b’Ibihugu kandi ko hari ibyo bemeranyijweho, ndetse n’ingengabihe y’uburyo bigomba gushyirirwa mu bikorwa.

Yakomeje avuga ku ngabo zigomba kujya mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko “Kenya ni yo yonyine yohereje ingabo muri DRC kandi byemeranyijweho ko Ibihugu bitanu bigomba koherezayo, ariko Kenya ni yo yonyine yohereje ingabo, turacyategereje kandi twemeranyijwe ko tuzageza mu mpera z’uku kwezi n’ibindi Bihugu byarazohereje.”

Yavuze ko Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe uburyo ibi byose bigomba gukorwa, haba ari uburyo bwo kohereza ingabo ndetse n’ibikorwa bizaba bizijyanye.

Ati “Ibi bikorwa bya gisirikare bigomba kuzaba hari no kuba inzira za politiki z’abari kurwana, M23 ndetse n’abandi. Rero dushobora kwiha amahirwe ko tuzagera ku ntego.”

Yakomeje agira ati “Iki kibazo ntabwo cyakemurwa n’imbaraga za gisirikare gusa, ahubwo bigomba gukoranwa n’inzira zirimo iz’ingabo n’iza politiki.”

Guverinoma ya DRC yo iherutse gusa nk’itangiza ibikorwa byo kwamagana ingabo za EAC, aho yahamagariye abaturage kujya kuzamagana, bazishinja kuba zitari kurasa kuri M23, mu gihe izi ngabo zo zivuga ko zifite icyazijyanye kandi ko atari uguhita zirasa kuri uyu mutwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

TdRda2023: Umwongereza wegukanye Etape1 anatwaye iya 2, nta Munyarwanda waje mu 10

Next Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yakiriye inkuru nziza y’Umushumba wayo ku Isi

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kiliziya Gatulika mu Rwanda yakiriye inkuru nziza y’Umushumba wayo ku Isi

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yakiriye inkuru nziza y’Umushumba wayo ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.