Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TdRda: Umunyarwanda yanikiye abandi ubu ari imbere- Uko byifashe muri Huye-Musanze

radiotv10by radiotv10
21/02/2023
in SIPORO
1
TdRda: Umunyarwanda yanikiye abandi ubu ari imbere- Uko byifashe muri Huye-Musanze
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gace ka gatatu k’irushanwa rya Tour du Rwanda, katurutse i Huye kerecyeza i Musanze, Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wanigeze kwegukana iri rushanwa, ubu ayoboye isiganwa nyuma yo kuva mu gikundi akanyukira igare, bagenzi be bakayoberwa aho anyuze.

Nsengimana Jean Bosco wegukanye Tour du Rwanda ya 2015 ubwo yari itarazamurwa ngo ishyirwe kuri 2,1; kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, yongeye kwigaragaza ubwo bahaguruka Huye berecyeza Musanze.

Nsengimana Jean Bosco we n’abandi babiri ari bo Fouche na Pritzen babanje kuva mu gikundi, baza kugera mu bilometero 68 bari imbere y’igikundi kigari cy’abakinnyi bari hamwe.

Agace ko guterura ka mbere katangiweho amanota, kegukanywe Fouche wakurikiwe na Pritzen, mu gihe Umunyarwanda Nsengimana yegukanye umwanya wa gatatu.

Naho Sprint ya kabiri yo yegukanywe n’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco wakurikiwe na Pritzen, naho Fouche aza ku mwanya wa gatatu.

Nsengimana yaje kwereka igihandure aba babiri bakomeje kugendana, aza kubashyiramo intera y’amasegonda 45’’ ndetse aza kurinda agera mu bilometero 101 akiri imbere ariko ubwo bageraga muri ibi bilometeri bagenzi be babiri bari bamaze kugabanya amasegonda y’intera kuko hari hasigayemo amasegonda 20’’.

Barinze banagera mu bilometeri 110 Nsengimana akiyoboye ndetse kuri ibi bilometeri yari amaze gushyiramo amasegonda 40” hagati ye na Pritzen na Fouche bari bamukurikiye.

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco kandi yegukanye agaterera ka gatatu, aho yaje akurikiwe na Pritzen, hakaza Fouche hagarukirikiraho Raisberg.

Saa 12: 17′- Ubwo bari bamaze kugenda ibilometero 128, abakinnyi Pritzen na Fouche bari bamaze gufata Nsengimana wari wabasize.

Saa 12: 21′- Mu bilometero 129, abakinnyi bayoboye abandi barimo Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco, bari bamaze gushyira intero y’iminota 10′ hagati yabo na Peloton.

Saa 12:17′- Nsengimana Jean Bosco yegukanye nanone akandi gaterera ka kane, ku mwanya wa kabiri haza Pritzen na Fouche waje ku mwanya wa gatatu.

Saa 13:13′- Abakinnyi bari imbere bari bamaze kigenda ibilometero 166 bakiyoboye ariko Peloton ibari inyuma yagabanyije intera y’iminota bari bashyizemo kuko bayikuye ku minota 10′ bakayigeze ku minota 5’15”.

Saa 13: 20′- Peloton yakomeye kotsa igitutu abakinnyi bayoboye aka gace, aho bari bagabanyije intera y’ibihe yari hagati yabo, yageze ku minota 4’10”.

Saa 13:27′- Abakinnyi ba mbere bari bamaze kwinjira muri Musanze, basigaye ibilometeri 30 kugira ngo bagere aho basoreza aka gace gafite uburebure bwa 199.5 Km.

Saa 13: 46′- Abakinnyi batanu bari bayoboye, barimo Vercher, Mulueberhane, Ormiston, Bonnet, Muhoza na Nsengimana, mu gihe rurangiranwa Chris Froome wari wabiyunzeho, yaje gusigara asubira inyuma muri Peloton. Hasigaye ibilometero 15 ngo bagere aho basoreza.

Babanje kugendana ari batatu

Nsengimana yegukanye Sprint ya kabiri

Fouche na Pritzen bari basigaye

Ubwo Nsengimana yegukanaga agaterera ka kane

I Musanze basanze hajojobye akavura

RADIOTV10

Comments 1

  1. Oscar Ingabire says:
    2 years ago

    Bosco tumurinyuma akomeze aheshe ishema abanyarwanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Impamvu ibabaje yatumye avana ku ishuri umwana abereye mukase akajya kumuta mu musarani

Next Post

Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe

Related Posts

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Mavubi, Nshuti Innocent, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa ES Zarzis yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia. Nshuti...

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

Haravugwa akayabo k’ashobora gutangwa kuri Kapiteni wa APR wifuzwa n’ikipe ifite izina rikomeye

by radiotv10
24/07/2025
0

Claude Niyomugabo, myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC anabereye kapiteni, ari mu biganiro na Simba Sports Club yo muri...

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

Amakuru ategerejwe muri Rayon: Harerekanwa umukinnyi mushya

by radiotv10
24/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka yitegura igaruka rya Shampiyona ndetse no kuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, irerekana...

IZIHERUKA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage
MU RWANDA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe

Umunyarwanda n’Umurundi bafatiwe muri Malawi bakekwaho kuyobora igikorwa kitemewe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.