Sunday, August 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

radiotv10by radiotv10
27/02/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Icyitonderwa: Ifoto ntifitanye isano n'ibivugwa mu nkuru. Ni iyifashishijwe ikuwe kuri interineti

Share on FacebookShare on Twitter

Umugore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we w’amezi atanu amunigishije umugozi, yarangiza akamujyana mu buriri akamuryamisha.

Uyu mugore wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gashirira muri uyu Murenge wa Ruvune, yakorewe dosiye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Dosiye ikubiyemo ikirego cye, yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi mu cyumweru twaraye dusoje, tariki 21 Gashyantare 2023.

Icyaha gikekwa kuri uyu mugore cyakozwe tariki 16 z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023, ubwo bivugwa ko yahengereye umugabo we agiye guhinga agahita yivugana umwana wabo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo uyu mugore yamaraga kwica umwana we amunigishije umugozi, yahise amufata akajya kumuryamisha mu buriri.

Icyaha cyatahuwe ubwo umugabo w’uyu mugore yamuhamagaraga amubaza niba yahishije ngo aze barye, we yahise amubwira ko yishe umwana wabo, undi akihutira kugera mu rugo.

Umugabo w’uyu mugore ubwo yageraga mu rugo agasanga umugore we koko yishe umwana wabo, yahise abimenyesha inzego z’ubutabera zihita zita muri yombi uyu mugore ukekwaho kwihekura.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 108: Kwica umwana wibyariye

Umugore wese, abishaka cyangwa biturutse ku kudakora ikigomba gukorwa, wica umwana yabyaye utarengeje amezi cumi n’abiri (12) ariko mu gihe cyo gukora icyaha ubwenge bwe bukaba budakora neza bitewe n’inkurikizi zituruka ku kubyara cyangwa guhembera k’umubyeyi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Comments 1

  1. Enock says:
    2 years ago

    Muraho ndi Gatsibo gitoki nyamirama
    Mbega weeee isi yameze amaebyo pe kwihekura koko? Uwo mugore nahamwa nicyaha ahanwe by’intangarugero

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 4 =

Previous Post

Aho yageze ibababaza niho igeze ibashimisha: Abafana ba ManUnited baraye bamwenyura

Next Post

Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Related Posts

Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryagarukanye impinduka zashyize igorora abamurika

Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryagarukanye impinduka zashyize igorora abamurika

by radiotv10
24/08/2025
0

Imurikagurisha ryo ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba ribaye ku nshuro yaryo ya 14 riri kubera mu Karere ka Rwamagana, ryagarukanye impinduka,...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

by radiotv10
23/08/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ukurikiranyweho kugerageza kurogera umugore we mu...

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

by radiotv10
23/08/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that the new Digital ID to be given out will not display too...

Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Amakuru agezweho: Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cya WASAC yatawe muri yombi hanatangazwa icyo akurikiranyweho

by radiotv10
22/08/2025
0

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC ushinzwe ibikorwa by’isanwa ry’umuyoboro w’amazi wa Ruhanga mu Murenge wa Rusororo,...

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

by radiotv10
22/08/2025
0

Kigali is often praised as one of the cleanest and greenest cities in Africa. Streets are neat, plastic bags are...

IZIHERUKA

Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryagarukanye impinduka zashyize igorora abamurika
MU RWANDA

Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryagarukanye impinduka zashyize igorora abamurika

by radiotv10
24/08/2025
0

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

23/08/2025
Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

23/08/2025
With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

With the new Rwandan Digital ID, some services will be available within an hour instead of a month

23/08/2025
Hasobanuwe imikorere y’icyaha cya ruswa gishinjwa batanu bakora mu nzego z’Ubutabera mu Rwanda

Amakuru agezweho: Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cya WASAC yatawe muri yombi hanatangazwa icyo akurikiranyweho

22/08/2025
Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

22/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Mushisha gute hari abana barwaye Bwaki?- P.Kagame yacyebuye abayobozi badakurikirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Imurikagurisha ry’Intara y’Iburasirazuba ryagarukanye impinduka zashyize igorora abamurika

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kugerageza kuroga umugore we n’icyo bapfaga

Abafana ba APR bakwiye kugira impungenge cyangwa bikomeze byitwe Pre-Season?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.