Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Polisi yerekanye abacyekwaho gushaka kugurisha imitungo y’umuturage mu bwambuzi bushukana

radiotv10by radiotv10
19/07/2021
in MU RWANDA
0
Kigali: Polisi yerekanye abacyekwaho gushaka kugurisha imitungo y’umuturage mu bwambuzi bushukana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Nyakanga Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru uwitwa Niyonsaba Marcel w’imyaka 40 na Mbarushimana Emmanuel w’imyaka 41. Bakurikiranweho kugerageza kugurisha ikibanza kirimo inzu y’umuturage, babikora mu buryo  bw’ubwambuzi bushukana bakoresheje inyandiko mpimbano.

Kimenyi Vincent ni umuturage wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, yavuze ko muri iki cyumweru dusoza yari agiye kwamburwa na bariya bagabo babiri bamushuka ko bafite ikibanza kirimo inzu bashaka kugurisha nyuma Polisi ibafata batarangije umugambi wabo.

Yagize ati” Tariki ya 13 Nyakanga 2021  umuntu ntazi yarampamagaye ambwira ko azi ahantu hagurishwa ikibanza cya make, byahuriranye ko nagishakaga. Yambwiye ko agiye kumpuza n’umuntu witwa Ndori utuye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango ari naho hari icyo kibanza.”

Kimenyi Vincent yari agiye kwamburwa amafaranga arenga Miliyoni 15

Kimenyi akomeza avuga ko yagiye yo ndetse n’ikibanza arakibona aragishima, ndetse uwo Ndori amuca amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15 ariko kuko we yari umukomisiyoneri yamubwiye ko agiye kumuha nimero ya telefoni y’uwitwa Ngarambe Antoine ari nawe bita nyiri ikibanza.

Ati”Amaze kumpa iyo nimero koko nasanze yanditse kuri  Ngarambe Antoine ari nawe  bitaga nyiri ikibanza. Twemeranije ko muri Miliyoni 15 mbanza nkamuha Miliyoni 13 andi nkazayamuha tumaze kurangiza ibijyanye no guhererekanya ubutaka (Mutation), Polisi yabafashe turi kwa noteri wigenga turi mu nzira zo gukora Mutation.”

Niyonzaba Marcel aremera ko koko yari mu mugambi wo kugurisha ikibanza cy’umuturage witwa Ngarambe Antoine akaba ari umugambi yafatanije na Mbarushimana Emmanuel ari nawe wamufashije guhindura nimero ya telefoni(Sim Swap) ya Ngarambe ndetse anahimba  icyangombwa cy’ubutaka cya Ngarambe.

Niyonsaba  yagize ati”Tariki ya 16 Nyakanga 2021 nafashwe na Polisi ndi mu Murenge wa Muhima mu Kiyovu, nafashwe turi mu mugambi wo kugurisha ikibanza kitari icyacu. Tariki 15 Nyakanga nahamagawe na Mbarushimana Emmanuel n’umugore witwa Claudette bambwira ko bafite ikibanza bashaka kugurisha, njywe nkitwa umugabo w’uwo mugore banyita Ngarambe. Nari mbizi ko icyo kibanza  atari icyabo, bari bambwiye ko bazampemba ariko ntibambwiye amafaranga nzahembwa.”

Niyonsaba Marcel yari yariyise Ngarambe Antoine nyiri ikibanza cyari kigiye kugurishwa, byose babikoraga bifashishije umurongo wa telefoni wa Ngarambe bari barahinduye

Niyonsaba avuga ko mbere yo gucura uwo mugambi yari asanzwe aziranye na Mbarushimana kuko bigeze guturana ku Gisozi. Muri uwo mugambi yari kuba yitwa nyiri ikibanza Claudette akamubera umugore we.

Ati” Claudette yari afite icyangombwa cy’ubutaka cy’igihimbano njyewe mfite nimero ya telefoni bahinduye ya nyiri ikibanza ariwe Ngarambe. Twageze kwa noteri wigenga adusaba indangamuntu zacu dusohoka nk’abagiye kuzizana dusiga aho uwo twari tugiye kugurishaho ikibanza. Nkimara gusohoka ngeze hanze nibwo nagiye kubona mbona abapolisi baramfashe.”

Mbarushimana Emmanuel aremera ko yagize uruhare  mu guhindura nimero ya telefoni yakoreshwaga muri ubwo bwambuze, bari bamwemereye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 nyuma yo kugurisha ikibanza.

Ati” Nimero twayambuye  umuturage witwa Ngarambe Antoine  tuyiha Niyonsaba Marcel atangira kuyikoresha ayikoresha mu izina rya Ngarambe Antoine mu  bikorwa byo kugurisha imitungo ya  Ngarambe Antoine.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari ahari ko barimo gushaka kugurisha imitungo y’umuturage. CP Kabera yongeye kwibutsa abantu ko bagomba kwitondera kugura ibintu ibyo aribyo byose batabanje gushishoza ngo bamenye ko uwo bagiye kugura ari nyirabyo koko.

Ati” Ubwambuzi nk’ubu buriho, aho abantu bafata nimero ya telefoni y’umuntu bashaka kwiba imitungo bakayimwambura bakajya bayikoresha(Sim Swap), bakanahimba  ibindi byangombwa bye nk’indangamuntu cyangwa icyangombwa cy’uwo mutongo bashaka kugurisha. Abantu bitondere abababwira ko bagiye kubagurisha imari ishyushye, bajye babanza bashishoze, babaze abantu batandukanye, barebe inzego zishinzwe kwandika imitungo y’abantu nk’ikigo cy’ubutaka cyangwa ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA) bamurebere  ko uwo bagiye kugura ariwe nyiri umutungo ugurishwa koko.”

Mbarushimana na Niyonsaba bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange   Ingingo ya 174 ivuga ko  Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW). Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Ingingo ya 177 ivuga ko Umuntu wese ugurisha cyangwa utangaho ingwate ikintu cyimukanwa cyangwa kitimukanwa azi ko atari icye aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Ingingo ya 276 ivuga ko  Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Inkuru ya Polisi y’u Rwanda

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + eighteen =

Previous Post

Gupima COVID-19 mu mujyi wa Kigali byasize bizamuye umubare w’abanduye

Next Post

Musanze: Polisi yafashe bamwe mu baturage banze kuguma mu rugo abandi bafatirwa mu kabari

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Polisi yafashe bamwe mu baturage banze kuguma mu rugo abandi bafatirwa mu kabari

Musanze: Polisi yafashe bamwe mu baturage banze kuguma mu rugo abandi bafatirwa mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.