Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza

radiotv10by radiotv10
15/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umukinnyi w’umuhanga utarakunze guhirwa n’amakipe mu Rwanda aravugwaho amakuru meza
Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC yavuyemo nabi, biravugwa ko narangiza amasezerano muri AS Kigali akinira ubu, yakwerecyeza mu ikipe ikomeye muri Tanzania.

Niyonzima Olivier Sefu ujya anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi ariko ikaba yarigeze kumuhagarika mu buryo butavuzweho rumwe, azarangiza amasezerano ye muri AS Kigali muri uyu mwaka.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya Siporo, aravuga ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri iyi kipe y’abanyamujyi, yakwerecyeza muri Simba SC yo muri Tanzania.

Uwaduhaye amakuru, avuga ko iyi kipe ikomeye muri Tanzania no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, iri gushaka uburyo bwose yazana uyu mukinnyi w’Umunyarwanda Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu.

Umutoza Robertihno babanye muri Rayon Sports ubu utoza iyi kipe yo muri Tanzania, yifuje Sefu agitoza Vipers ariko baza kunaniranwa ku mafaranga.

Uyu mutoza yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi yifuza muri iyi kipe, ruriho uyu Munyarwanda Sefu uzwiho ubuhanga bwihariye ku mwanya akinaho wo hagati mu kibuga.

Amakuru avuga ko Simba izatanga ibikenewe byose kugira ngo yegukane Niyonzima Olivier Sefu ayifashe mu mwaka w’imikino utaha.

Simba SC ishobora kwerecyezamo Sefu, yanyuzemo abakinnyi batatu bakanyujijeho muri Shampiyona y’u Rwanda, nka Meddie Kagere, Haruna Niyonzima ndetse na nyakwigendera Mafisango Patrick.

Wasili UWIZEYIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − eighteen =

Previous Post

Nyabugogo: Umugabo yapfuye urupfu rutunguranye rwateye urujijo benshi

Next Post

MTN Rwanda yahembye amatsinda atanu y’abagore yo kugurizanya yahawe abarirwa muri za miliyoni

Related Posts

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

Rurangiranwa Kylian Mbappe yagaragaye mu isura nshya yateye impungenge abafana

by radiotv10
26/06/2025
0

Imiterere mishya ya Kylian Mbappe iteye impungenge abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutakaza ibilo bitanu kubera uburwayi bwa virusi,...

Zabyaye amahari hagati ya Rayon n’umukinnyi yasinyishije avuye muri mucyeba wayo

Ombolenga nyuma yo gusubira muri APR yavuze ku kuba yazagaruka muri Rayon

by radiotv10
25/06/2025
0

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC yigeze kubera kapiteni, yavuze ko igihe yazajya mu yindi kipe, bigoye ko yazasubira...

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

Beach Volleyball: Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika arimo iyahindutse

by radiotv10
23/06/2025
0

Amakipe agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika (Continental Cup) mu mukino wa Beach Volleyball rigiye kubera muri Morocco, arimo...

IZIHERUKA

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye
MU RWANDA

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

30/06/2025
Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

Rusizi: Bamaze hafi umwaka bavoma amazi mabi barahoranye ameza

30/06/2025
Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

28/06/2025
Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
MTN Rwanda yahembye amatsinda atanu y’abagore yo kugurizanya yahawe abarirwa muri za miliyoni

MTN Rwanda yahembye amatsinda atanu y’abagore yo kugurizanya yahawe abarirwa muri za miliyoni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.