Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

IFOTO: Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yatunguranye akora udukoryo nk’utuzwi kuri Neymar

radiotv10by radiotv10
21/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
IFOTO: Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yatunguranye akora udukoryo nk’utuzwi kuri Neymar
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye yagaragaje ubuhanga benshi batakega mu gukina ruhago, akora ubufindo buzwi nka ‘Jongler’ bumenyerewe ku bakinnyi baba basanganywe ubahanga bwihariye mu mupira w’amaguru.

DCG/IGP Felix Namuhoranye yakoze ibi ubwo mu Rwanda hatangizwaga irushanwa rihuza amakipe ya Polisi zo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburazuba (EAPCCO), kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023.

Ubwo hari hagiye gutangizwa iri rushanwa mu mukino wahuje Ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iya Polisi y’u Burundi, habanje kubaho kwishyushya, ndetse abari bitabiriye uyu muhango bagenda baganira na bo banyuzamo bagatera ku mupira.

Ni bwo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda DCG Felix Namuhoranye yigaragaje yerekana ko asanzwe ari umuhanga mu guconga ruhago.

Ubwo yateraga ku mupira, yawufunze nk’umenyereye gukina ruhago, ubundi awukoreraho ubufindo cyangwa udukoryo dusanzwe tuzwi ku bakinnyi baba bafite ubuhanga budasanzwe mu guconga ruhago nka Neymar.

Utu dukoryo tuzwi nka Jongler, kandi twamamaye cyane kuri rurangiranwa muri ruhago, Umunya-Brazil Ronaldo de Assis Moreira, wamamaye nka Ronaldinho Gaúcho.

Uyu mukino wafungiye aya marushanwa wahuje ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iya Polisi y’u Burundi, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium iherutse gufungurwa ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA, Giani Infantino, bombi banakinnye umukino wo gufungura iyi stade.

Uyu mukino warangiye Ikipe ya Polisi y’u Rwanda iwutsinze ibitego 3-1 ku Burundi, birimo icyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku munota wa 5′, icya Didier Mugisha yatsinze ku munota wa 64 ndetse n’igitego cy’agashinguracumu cyatsinzwe na Jean Bosco KAYITABA ku munota wa 79’.

Iyi mikino ya EAPCCO kandi izakomeza, ahazakinwa mu mikino itandukanye irimo n’iy’amaboko nka Handball, Volleyball ndetse n’indi itandukanye.

Ubwo Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yageraga kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium
Yatunguranye

IGP Namuhoranye ubwo yasuhuzaga abakinnyi bakinnye uyu mukino

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − five =

Previous Post

Karongi: Urujijo ku bujura butemenyerewe mu Rwanda

Next Post

Mu buryo butunguranye Amavubi yamenyeshejwe icyemezo kitari kitezwe n’Abanyarwanda

Related Posts

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

by radiotv10
02/09/2025
0

Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda ‘Amavubi’ yahagurutse i Kigali yerecyeje muri Nigeria gukina umukino w’umunsi wa karindwi gushaka itike y'Igikombe cy'Isi...

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

APR FC yamenye amakipe bazahura muri CECAFA Kagame Cup

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri CECAFA Kagame Cup, yisanze mu itsinda rya kabiri ririmo ikipe ya NEC...

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

by radiotv10
28/08/2025
0

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yabaye iya 4 yo mu mahanga ije mu Rwanda kuhitegurira umwaka w’imikino (pre-season...

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

by radiotv10
28/08/2025
0

Mu mikino Nyafurika y’ijonjora ry’ibanze CAF Champions League, umukino wa mbere uzahuza ikipe ya APR FC na Pyramids FC yo...

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

by radiotv10
26/08/2025
0

Abakinnyi Hakim Sahabo, Samuel Gueulette, Niyigena Clement, Ruboneka Jean Bosco bari mu bigaragaje mu mwaka w’imikino ushize, ntibaje muri 27...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi
IMIBEREHO MYIZA

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

by radiotv10
02/09/2025
0

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

02/09/2025
Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

02/09/2025
Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

02/09/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yavuze amakuru yamenye agaragaza umugambi mubisha ubutegetsi bwa Congo bufite

02/09/2025
Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Inama zigirwa abanyeshuri batsinzwe ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye mu Rwanda

02/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu buryo butunguranye Amavubi yamenyeshejwe icyemezo kitari kitezwe n’Abanyarwanda

Mu buryo butunguranye Amavubi yamenyeshejwe icyemezo kitari kitezwe n'Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yifashishije amateka y’ubuzima yanyuzemo yongeye kugaragaza impamvu u Rwanda rwita ku mpunzi

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.