Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Miss Uganda w’uburanga buhebuje bwatumye bamwita Umunyarwandakazi yakuyeho urujijo

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Miss Uganda w’uburanga buhebuje bwatumye bamwita Umunyarwandakazi yakuyeho urujijo
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa w’Umunya-Uganda wegukanye ikamba rya Miss Uganda wa 2023, wakomeje kwitwa ko ari Umunyarwandakazi kubera uburanga bwe budasanzwe, yeruriye abantu ko akomoka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda, ariko ko yavukiye muri Uganda, akanahakurira.

Hannah Karema Tumukunde akimara kwegukana ikamba, hazamutse impaka muri Uganda, aho bamwe bavugaga ko batumva ukuntu iri kamba rya Miss Uganda rihabwa Umunyarwandakazi.

No mu mazina ye harimo iryumvikana nk’irinyarwanda [Tumukunde] ariko si igitangaza kuko hari Abanya-Uganda benshi bahuje amazina n’Abanyarwanda biganjemo abakomoka mu bice byegereye u Rwanda.

Hannah Karema Tumukunde avuga kuri izi mpaka, yavuze ko “Njyewe ndi Umunya-Uganda. Nakuriye muri Uganda mu Buganda. Ariko abantu bashingiye ku buryo nsa bakavuga ko ndi Umunyarwandakazi.”

Hannah Karema Tumukunde yavukiye mu gace ka Kinoni muri Paruwasi ya Buremezi mu Karere ka Nakaseke muri Uganda.

Avuga ku mubyeyi w’umugore w’Umunyarwandakazi ndetse na Se w’Umunya-Uganda w’Umunyankore.

Yakomeje abazwa icyo avuga ku mpaka akomeje kuvugwaho, aho bamwe bavuga ko atari akwiye guhabwa ikamba, yagize ati “Mwiha amatwi ibivugwa n’abantu.”

Yakomeje agira ati “Njye si ndi umukemurampaka. Sinzi ibyo abantu bavuga aho babikuye ariko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka. Abakemurampaka bakoze akazi kabo neza kandi nanjye nizera ko nakoze ibyo nagombaga gukora.”

Hannah Karema Tumukunde usanzwe ari n’umuhanga mu ishuri dore ko yagize amanota yo mu cyiciro cya mbere A, avuga indimi zitandukanye zirimo Ikinyankore, Icyongereza, Luganda ndetse n’Ikinyarwanda.

Hanna Karema yegukanye ikamba rya Miss Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Umugore wo mu rugo rwugarijwe n’inzara aravugwaho icyemezo kigayitse cyababaje umugabo we

Next Post

Tshisekedi yakoze impinduka zidasanzwe muri Guverinoma yinjizamo abatunguranye cyane

Related Posts

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Tshisekedi yakoze impinduka zidasanzwe muri Guverinoma yinjizamo abatunguranye cyane

Tshisekedi yakoze impinduka zidasanzwe muri Guverinoma yinjizamo abatunguranye cyane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.