Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAFOTO: Amavubi yakiranywe ubwuzu i Kanombe na bo baza bamwenyura

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAFOTO: Amavubi yakiranywe ubwuzu i Kanombe na bo baza bamwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’abatoza n’abandi bari kumwe muri Benin, baraye basesekaye ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, bakirwa n’abarimo abayobozi bakuru muri FERWAFA ndetse na bamwe mu bakunzi ba ruhago.

Baraye bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, bakirwa n’abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart.

Bagisohoka mu kibuga cy’Indege, Umunyamabanga wa FERWAFA, yaramukije umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, babanza kuganira amubaza amakuru y’urugendo we n’abasore be.

Ku kibuga cy’Indege kandi hari Perezida w’Abafana b’Ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, Claude Muhawenimana, na we wakirije umutoza w’Amavubi ibendera ry’u Rwanda.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kandi bakiriwe na bamwe mu bafana, bari baje kubategerereza ku kibuga cy’indege, banaba impano y’indabyo mu kubagaragariza ko bishimiye umusaruro bavanye muri Benin.

Mugisha Gilbert watsindiye igitego kimwe cy’Amavubi, mu kiganiro kigufi yahereye RADIOTV10 ku kibuga cy’Indege, yavuze ko mbere na mbere yishimiye kongera kugirirwa icyizere agahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Ku gitego yatsindiye Amavubi, yaboneyeho gushimira umukinnyi Sahabu wamuhaye umupira wavuyemo iki gitego, avuga ko uyu musore ukiri mushya mu ikipe y’u Rwanda, afite ubuhanga bwihariye mu guconga ruhago.

Ati “Twararebanye abona mouvement nkoze abasha kuba yampa iyo pase, ivamo umusaruro w’igitego. Ni umusore uzi gukina ufite impano uzatanga byinshi mu ikipe y’Igihugu.”

Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer na we mu kiganiro yahaye RADIOTV10, yavuze ko bazanye umunaniro mwinshi kuko uretse urugendo bakoze aho bagiye banyura mu Bihugu bitandukanye, ariko banakinnye imikino ibiri irimo uwa gicuti bakinnye na Ethiopia ndetse n’uyu wa Benin wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Avuga ko bageze mu Rwanda bagiye kwitegura umukino ukurikiraho uzaba mu cyumweru gitaha, kandi ko uko byagenda kose bagomba kuwutsinda.

Ati “Nishimira uko ikipe yanjye yitwaye. Ubwo twari tukiri 11 kuri 11 twarabarushaga, birangira tubonye inota rimwe, ubu ni ukugerageza uko dushoboye mu mukino ukurikira.”

Carlos Alós Ferrer kandi yagarutse ku mitego myinshi bagiye bategwa na Benin yari igamije kubaca intege irimo uwo kubakura mu kibuga ubwo bari mu myitozo, bakaza kumena amazi mu kibuga.

Baje bamwenyura
Baje bamwenyura

SG wa FERWAFA yakiriye umutoza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 8 =

Previous Post

Inkuru ibabaje ku muhanzi wigeze kwamamara i Burundi no mu Rwanda

Next Post

Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

Related Posts

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi
MU RWANDA

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

26/12/2025
Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

Eng.-US President Admits Ordering a Decisive Attack on Terrorists in an African Country

26/12/2025
Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.