Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

AMAFOTO: Amavubi yakiranywe ubwuzu i Kanombe na bo baza bamwenyura

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
AMAFOTO: Amavubi yakiranywe ubwuzu i Kanombe na bo baza bamwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’abatoza n’abandi bari kumwe muri Benin, baraye basesekaye ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, bakirwa n’abarimo abayobozi bakuru muri FERWAFA ndetse na bamwe mu bakunzi ba ruhago.

Baraye bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, bakirwa n’abarimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry Brulart.

Bagisohoka mu kibuga cy’Indege, Umunyamabanga wa FERWAFA, yaramukije umutoza w’Amavubi, Carlos Alós Ferrer, babanza kuganira amubaza amakuru y’urugendo we n’abasore be.

Ku kibuga cy’Indege kandi hari Perezida w’Abafana b’Ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi, Claude Muhawenimana, na we wakirije umutoza w’Amavubi ibendera ry’u Rwanda.

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu kandi bakiriwe na bamwe mu bafana, bari baje kubategerereza ku kibuga cy’indege, banaba impano y’indabyo mu kubagaragariza ko bishimiye umusaruro bavanye muri Benin.

Mugisha Gilbert watsindiye igitego kimwe cy’Amavubi, mu kiganiro kigufi yahereye RADIOTV10 ku kibuga cy’Indege, yavuze ko mbere na mbere yishimiye kongera kugirirwa icyizere agahamagarwa mu ikipe y’Igihugu.

Ku gitego yatsindiye Amavubi, yaboneyeho gushimira umukinnyi Sahabu wamuhaye umupira wavuyemo iki gitego, avuga ko uyu musore ukiri mushya mu ikipe y’u Rwanda, afite ubuhanga bwihariye mu guconga ruhago.

Ati “Twararebanye abona mouvement nkoze abasha kuba yampa iyo pase, ivamo umusaruro w’igitego. Ni umusore uzi gukina ufite impano uzatanga byinshi mu ikipe y’Igihugu.”

Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer na we mu kiganiro yahaye RADIOTV10, yavuze ko bazanye umunaniro mwinshi kuko uretse urugendo bakoze aho bagiye banyura mu Bihugu bitandukanye, ariko banakinnye imikino ibiri irimo uwa gicuti bakinnye na Ethiopia ndetse n’uyu wa Benin wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Avuga ko bageze mu Rwanda bagiye kwitegura umukino ukurikiraho uzaba mu cyumweru gitaha, kandi ko uko byagenda kose bagomba kuwutsinda.

Ati “Nishimira uko ikipe yanjye yitwaye. Ubwo twari tukiri 11 kuri 11 twarabarushaga, birangira tubonye inota rimwe, ubu ni ukugerageza uko dushoboye mu mukino ukurikira.”

Carlos Alós Ferrer kandi yagarutse ku mitego myinshi bagiye bategwa na Benin yari igamije kubaca intege irimo uwo kubakura mu kibuga ubwo bari mu myitozo, bakaza kumena amazi mu kibuga.

Baje bamwenyura
Baje bamwenyura

SG wa FERWAFA yakiriye umutoza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Inkuru ibabaje ku muhanzi wigeze kwamamara i Burundi no mu Rwanda

Next Post

Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

Related Posts

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.