Sunday, September 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Muhoozi yateguje abantu igitaramo cy’imbaturamugabo kireba Abanyarwanda n’Abanya-Uganda

radiotv10by radiotv10
27/03/2023
in IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Muhoozi yateguje abantu igitaramo cy’imbaturamugabo kireba Abanyarwanda n’Abanya-Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, yateguje ko hagiye kuba Igitaramo kidasanzwe, cyo kwishimira izahuka ry’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko ari cyo cya mbere gikomeye muri uyu mwaka, anahishura abahanzi b’ibirangirire bazaba bakirimo.

General Muhoozi Kainerugaba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, byari byanatumye Ibihugu byombi bitagenderana.

Kuva tariki 31 Mutarama 2022, abatuye ibi Bihugu by’u Rwanda na Uganda bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe, bongeye kugenderana, nyuma y’igihe gito General Muhoozi agiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda.

Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu, yararikiye abantu igitaramo kiswe ‘Rukundo Egumeho’ [cyangwa ngo ‘Urukukundo ruhoreho’], kizaba tariki 19 Mata 2023.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Igitaramo Rukundo 2023 ni cyo gikomeye kizaba kibayeho muri uyu mwaka.”

Yakomeje avuga bamwe mu bahanzi bazaba bahari barimo abo muri Uganda nka Bebe Cool na Chameleon ndetse Massamba Intore wo mu Rwanda.

Umushyitsi mukuru muri iki gitaramo kizabera ku ishuri rya Kigezi High School, ni General Muhoozi Kainerugaba, kibaka gifite insanganyamatsiko ijyanye no gushimira kuba imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda yarongeye gufungurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + nine =

Previous Post

Ifoto ya Ange Kagame imushimisha by’ikirenga yanazamuye ibinezaneza mu bandi

Next Post

Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye

Related Posts

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa

by radiotv10
11/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abahanzikazi babiri, Ariel Wayz na Babo Ekeight bafunzwe bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko bakorewe ibizamini....

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

by radiotv10
10/09/2025
0

Umukinnyi wa filimi Igihozo Nshuti Mireille yateye utwatsi amakuru akomeje gucicikana avuga ko afite ubukwe mu kwezi gutaha, azakorana n’umunyarwenya...

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

by radiotv10
10/09/2025
0

Umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, uzwi mu biganiro bya Siporo, yongeye kumvikana kuri radio, ari na yo agiye gukorera...

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

Bwa mbere umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bamaze igihe bakundana mu ibanga

by radiotv10
09/09/2025
0

Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje umukobwa bakundana, amugenera amagambo aryohereye amwifuriza isabukuru nziza, amwibutsa ko yavukiye kugira ngo umutima we umukunde...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi
MU RWANDA

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

13/09/2025
Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

13/09/2025
UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

13/09/2025
Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

13/09/2025
Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

12/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye

Antonio Conte wagaragaje umujinya w’umuranzuzi nyuma yo gutsindwa aravugwaho amakuru atunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Icyo Igisirikare cya Congo-FARDC kivuga ku rupfu rutunguranye rw’Umujenerari wayoboraga Ingabo muri Uvira

Umunyamakuru wamenyekanye muri Siporo yagaragaje abakinnyi b’ibihe byose kuri we mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.