Muhoozi yateguje abantu igitaramo cy’imbaturamugabo kireba Abanyarwanda n’Abanya-Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

General Muhoozi Kainerugaba, yateguje ko hagiye kuba Igitaramo kidasanzwe, cyo kwishimira izahuka ry’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko ari cyo cya mbere gikomeye muri uyu mwaka, anahishura abahanzi b’ibirangirire bazaba bakirimo.

General Muhoozi Kainerugaba wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yagize uruhare runini mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi, byari byanatumye Ibihugu byombi bitagenderana.

Izindi Nkuru

Kuva tariki 31 Mutarama 2022, abatuye ibi Bihugu by’u Rwanda na Uganda bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe, bongeye kugenderana, nyuma y’igihe gito General Muhoozi agiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda.

Muhoozi Kainerugaba wagize uruhare mu kubyutsa umubano w’ibi Bihugu, yararikiye abantu igitaramo kiswe ‘Rukundo Egumeho’ [cyangwa ngo ‘Urukukundo ruhoreho’], kizaba tariki 19 Mata 2023.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Igitaramo Rukundo 2023 ni cyo gikomeye kizaba kibayeho muri uyu mwaka.”

Yakomeje avuga bamwe mu bahanzi bazaba bahari barimo abo muri Uganda nka Bebe Cool na Chameleon ndetse Massamba Intore wo mu Rwanda.

Umushyitsi mukuru muri iki gitaramo kizabera ku ishuri rya Kigezi High School, ni General Muhoozi Kainerugaba, kibaka gifite insanganyamatsiko ijyanye no gushimira kuba imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda yarongeye gufungurwa.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru