Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza wazanywe mu ikipe y’ibigwi bivugwa ko ari umucunguzi yirukanywe ayisize iregetse

radiotv10by radiotv10
03/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza wazanywe mu ikipe y’ibigwi bivugwa ko ari umucunguzi yirukanywe ayisize iregetse
Share on FacebookShare on Twitter

Graham Potter watozaga ikipe ya Chelsea wazanywe gutoza iyi kipe nk’umucunguzi kuko yasanze iyi kipe imerewe nabi, yirukanywe noneho igeze ahabi kuko ayisize ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona yo mu Bwongereza.

Uyu mutoza w’imyaka 47 y’amavuko, yagizwe umutoza wa Chelsea ku ya 8 Nzeri 2022, akayisinyira amasezerano y’imyaka 5, yaraye yirukanwe ataramara n’amezi 7 nyuma yuko mu mikino 22 yari amaze gutoza Chelsea muri Shampiyona y’u Bwongereza, yatsinzemo imikino 7 gusa.

Iki cyemezo cyo kwirukana uyu mutoza w’Umwongereza, Graham Potter, wari wavuye muri Brighton akaza muri Chelsea asimbuye Umudage Thomas Tuchel, cyafashwe na ba nyir iyi kipe, Todd Boehly na Behdad Eghbali, kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023, ahagana saa tatu z’ijoro za hano i Kigali mu Rwanda.

Iyi kipe ya Chelsea, mu itangazo yasohoye, yagize iti “turifuza gushimira Graham ku bw’imbaraga n’umusanzu yatanze, tunamwifuriza ishya n’ihirwe ahazaza.”

Ibi bikaba byabaye nyuma yuko Chelsea itsindiwe mu rugo na Aston Villa ibitego 2-0, bigatuma yisanga ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Bwongereza, aho ifite amanota 38 dore ko mu mikino 28 yatsinzemo 10, inganya 8, itsindwa 10, ikaba kandi irimo umwenda w’igitego kimwe kuko yinjije ibitego 29 ariko yo yinjizwa ibitego 30.

Umutoza Marco Silva, w’ikipe ya Fulham, ni umwe mu bavugwaho kuba basimbura Graham Potter, gusa abahabwa amahirwe ku kazi gutoza iyi kipe ya Chelsea, harimo Umunya Argentine Mauricio Pochettino, Umufaransa Zinedine Zidane, Umunya Espagne Luis Enrique ndetse n’Umudage Julian Nagelsmann, uherutse kwirukanwa n’ikipe ya Bayern Munich.

Bruno Saltor, wari wungirije Graham Potter, banavanye mu ikipe ya Brighton, ni we wahawe akazi ko kuba atoza Chelsea, nk’umutoza w’inzibacyuho, kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye aho Chelsea isigaranye imikino 10 ya Shampiyona, irimo n’uwo bari bukurikizeho ukomeye cyane bari busure Liverpool kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe kandi ifite urugamba rutoroshye kuko iri no muri 1/4 cya UEFA Champions League, aho izahura na Real Madrid ku ya 12 no ku ya 18 Mata uyu mwaka.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 12 =

Previous Post

Muhanga: Urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza rwakangaranyije abamubonye kubera iby’agashinyaguro yakorewe

Next Post

Inkuru nziza ku batsindiye ‘Provisoire’ n’abateganya kuzikorera

Related Posts

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

by radiotv10
09/12/2025
0

Uwari Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Brigadier General Déo RUSANGANWA, ntakiri kuri uyu mwanya kubera izindi nshingano z’akazi ke ka...

IZIHERUKA

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers
MU RWANDA

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

15/12/2025
Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

Eng.-Rwanda presents to the World key dates of atrocities committed against the Banyamulenge

15/12/2025
Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

15/12/2025
How to Make a Good CV as a First-Time Worker-Tips to Create an Attractive and Professional Resume

How to Make a Good CV as a First-Time Worker-Tips to Create an Attractive and Professional Resume

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku batsindiye ‘Provisoire’ n’abateganya kuzikorera

Inkuru nziza ku batsindiye 'Provisoire' n’abateganya kuzikorera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.