Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Umutoza wazanywe mu ikipe y’ibigwi bivugwa ko ari umucunguzi yirukanywe ayisize iregetse

radiotv10by radiotv10
03/04/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Umutoza wazanywe mu ikipe y’ibigwi bivugwa ko ari umucunguzi yirukanywe ayisize iregetse
Share on FacebookShare on Twitter

Graham Potter watozaga ikipe ya Chelsea wazanywe gutoza iyi kipe nk’umucunguzi kuko yasanze iyi kipe imerewe nabi, yirukanywe noneho igeze ahabi kuko ayisize ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona yo mu Bwongereza.

Uyu mutoza w’imyaka 47 y’amavuko, yagizwe umutoza wa Chelsea ku ya 8 Nzeri 2022, akayisinyira amasezerano y’imyaka 5, yaraye yirukanwe ataramara n’amezi 7 nyuma yuko mu mikino 22 yari amaze gutoza Chelsea muri Shampiyona y’u Bwongereza, yatsinzemo imikino 7 gusa.

Iki cyemezo cyo kwirukana uyu mutoza w’Umwongereza, Graham Potter, wari wavuye muri Brighton akaza muri Chelsea asimbuye Umudage Thomas Tuchel, cyafashwe na ba nyir iyi kipe, Todd Boehly na Behdad Eghbali, kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023, ahagana saa tatu z’ijoro za hano i Kigali mu Rwanda.

Iyi kipe ya Chelsea, mu itangazo yasohoye, yagize iti “turifuza gushimira Graham ku bw’imbaraga n’umusanzu yatanze, tunamwifuriza ishya n’ihirwe ahazaza.”

Ibi bikaba byabaye nyuma yuko Chelsea itsindiwe mu rugo na Aston Villa ibitego 2-0, bigatuma yisanga ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Bwongereza, aho ifite amanota 38 dore ko mu mikino 28 yatsinzemo 10, inganya 8, itsindwa 10, ikaba kandi irimo umwenda w’igitego kimwe kuko yinjije ibitego 29 ariko yo yinjizwa ibitego 30.

Umutoza Marco Silva, w’ikipe ya Fulham, ni umwe mu bavugwaho kuba basimbura Graham Potter, gusa abahabwa amahirwe ku kazi gutoza iyi kipe ya Chelsea, harimo Umunya Argentine Mauricio Pochettino, Umufaransa Zinedine Zidane, Umunya Espagne Luis Enrique ndetse n’Umudage Julian Nagelsmann, uherutse kwirukanwa n’ikipe ya Bayern Munich.

Bruno Saltor, wari wungirije Graham Potter, banavanye mu ikipe ya Brighton, ni we wahawe akazi ko kuba atoza Chelsea, nk’umutoza w’inzibacyuho, kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023 urangiye aho Chelsea isigaranye imikino 10 ya Shampiyona, irimo n’uwo bari bukurikizeho ukomeye cyane bari busure Liverpool kuri uyu wa Gatatu.

Iyi kipe kandi ifite urugamba rutoroshye kuko iri no muri 1/4 cya UEFA Champions League, aho izahura na Real Madrid ku ya 12 no ku ya 18 Mata uyu mwaka.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 9 =

Previous Post

Muhanga: Urupfu rw’umwarimu wa Kaminuza rwakangaranyije abamubonye kubera iby’agashinyaguro yakorewe

Next Post

Inkuru nziza ku batsindiye ‘Provisoire’ n’abateganya kuzikorera

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
21/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

IZIHERUKA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

21/10/2025
Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

21/10/2025
Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

21/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

21/10/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

21/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku batsindiye ‘Provisoire’ n’abateganya kuzikorera

Inkuru nziza ku batsindiye 'Provisoire' n’abateganya kuzikorera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.