Perezida William Ruto wa Kenya, wari utegerejwe mu Rwanda, yahageze ndetse anakirwa na Perezida Paul Kagame, baza no kugirana ibiganiro bigamije gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.
Umukuru w’Igihugu cya Kenya, William Ruto uje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 04 Mata 2023.
Ku isaha ya saa sita na mirongo ine n’ibiri (12:42’), Perezida William Ruto yari ageze muri Village Urugwiro, ari kumwe na Perezida Paul Kagame, bakirwa n’akarasisi, karirimbye indirimbo zubahiriza Ibihugu byombi.
Perezida William Ruto, yahise ajya kuramutsa akarasisi k’ingabo z’u Rwanda, kamuhaye ikaze mu Rwanda.
Nyuma y’iki gikorwa, Perezida Paul Kagame yahise yerecyeza umushyitsi William Ruto ahari abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu, agenda abaramutsa ari na ko abamubwira.
Ni na ko byahise bigenda kuri Perezida William Ruto na we wahise amwerecyeza ahari abayobozi mu nzego nkuru za Kenya bazanye muri uru ruzinduko.
Uru ruzinduko rwa Perezida William Ruto, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mata 2023, runemezwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, byashyize hanze itangazo rivuga ikizanye Ruto mu Rwanda.
Perezida Ruto uje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, araganira na Perezida Paul Kagame ku gukomeza guha ingufu imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi, uburezi, kwihaza mu biribwa ndetse no guhanga udushya n’ikoranabuhanga.
Igihugu cy’u Rwanda na Kenya bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bikaba kandi byombi bihuriye ku kuba ari Ibihugu bishyize imbere ishoramari no kuzamura ubucuruzi, aho binateganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu byombi banaganira ku Isoko rihuriweho muri EAC ndetse n’Isoko Rusange ry’Umugabane wa Afurika rimaze iminsi riri mu igeragezwa.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, Perezida William Ruto azahura n’Abanyakenya baba mu Rwanda, bakagirana ibiganiro bizagaruka ku mirongo migari y’iki Gihugu cya Kenya.
RADIOTV10