Sunday, October 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Muri Congo urugamba rwongeye kwambikana mu buryo butunguranye

radiotv10by radiotv10
12/04/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Muri Congo urugamba rwongeye kwambikana mu buryo butunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kurekura ibice wari warafashe ndetse hatangiye kugaragara icyizere ko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haba hagiye kuboneka amahoro, urugamba hagati ya FARDC na M23 rwubuye.

Ni imirwano iri kubera mu gace ka Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa watangaje iby’iyi mirwano, mu butumwa yanyujije kuri Twitter muri iki gitondo, yavuze ko “Nyuma yo kwigabiza ibirindiro ARC/M34 yari yashyikirije ingabo za EACRF, i Kibumba muri iki gitondo, ubufatanye bwa Guverinoma ya Kinshasa bagabye igitero ku barwanyi bacu. Imirwano irakomeje.”

Bertrand Bisimwa yasoje ubutumwa bwe, avuga ko bamaganye ubu bushotoranyi bwa FARDC bubaye inshuro nyinshi, bwo kurenga ku myanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Iyi mirwano yubuye mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje kurekura ibice wari warafashe ukabishyikiriza ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse bikaba byari biteganyijwe ko bizageza ku ya 15 Mata 2023 uyu mutwe waramaze kurekura ibice byose wari warafashe.

Gusa muri aka gace ka Kibumba kavugwamo kuburamo imirwano, kari katangiye kuvugwamo ibikorwa byo guhohotera abaturage, nkuko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 ku wa Mbere tariki 10 Mata 2023, igaragaza abaturage bamaze kwicwa n’imitwe ifasha FARDC barimo umuganga w’umukobwa wababaje benshi wishwe azizwa ko ari Umututsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Impuguke igaragaje ingingo nshya ku cyizere cy’igabanuka ry’ibiciro

Next Post

Kigali: Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro yigabiza urugo rw’umuturage atera icyuma uwaho

Related Posts

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo,...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro yigabiza urugo rw’umuturage atera icyuma uwaho

Kigali: Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro yigabiza urugo rw'umuturage atera icyuma uwaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.