Tshisekedi yavuze ibyakorogoshoye M23 ihita imwerurira ukuri kwayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye kuvuga ko Guverinoma ye idateze kugirana ibiganiro na M23, mu gihe uyu mutwe na wo wahise umusubiza ko igihe cyose hatabaye ibiganiro, umuti ukiri kure.

Ibi byatangajwe na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho umunyamakuru yongeye kumubaza aho ibiganiro na M23 bigeze.

Izindi Nkuru

Perezida Tshisekedi yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye idateze kugirana ibiganiro bya politiki n’umutwe wa M23, ngo ahubwo ko ugomba gushyira intwaro hasi.

Uyu mukuru w’Igihugu cya DRC, yakomeje avuga ko hari impamvu zikomeye zituma Guverinoma idashobora kuganira na M23, ngo kuko uyu mutwe usaba kuganira na yo ku bw’impamvu itari nziza.

Tshisekedi yavuze ko ngo M23 n’abayishyigikiye bafite umugambi ngo wo kwinjirira inzego za Congo, kugira ngo bazabangamire imiyoborere y’iki Gihugu. Ati “Badusaba ibidashoboka kugira ngo bazagere ku cyo bagamije.”

Tshisekedi yongeye kuvuga ko adateze kuganira na M23

Ni ijambo ritakiriwe neza na M23, aho Perezida wayo, Bertrand Bisimwa yahise anyuza ubutumwa kuri Twitter, avuga ko ntakindi uyu mutwe ugamije atari ukurwanya akarengane gakorerwa abaturage, kandi ko uzakora ibishoboka byose kugira ngo ubigereho.

Muri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi, we yavuze ko uyu mutwe ukwiye gushyira hasi intwaro kandi ngo niba abawugize ari Abanyekongo, bagomba gusubira mu buzima busanzwe.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, we mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yakomeje avuga ko igihe cyose hatabayeho ibiganiro, na Guverinoma ya Congo, bigoye ko haboneka amahoro kuko ubutegetsi bw’iki Gihugu, ntakindi bugamije uretse gukomeza kubangamira bamwe mu Banyekongo.

Ati “Igihe cyose hatabayeho ibiganiro bya politiki hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa kugira ngo bumvikane ku buryo bwo guhagarika burundu ibitera amakimbirane, M23 ntabwo iteze gushyira hasi intwaro.”

Bisimwa yagaragaje ko iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo yo kwanga ibiganiro na M23 ndetse no kutitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, bihabanye n’imyanzuro yagiye ifatwa n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Ibi bitangajwe mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje gushyira mu bikorwa imyanzuro wafatiwe yo kurekura ibice byose wari warafashe, ndetse habura iminsi ibiri gusa ngo uyu mutwe urangize kuva muri ibyo bice byose, dore ko watangaje ko uzabirangiza tariki 15 Mata 2023.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru